Friday, August 21, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Undi muyobozi wo hejuru mu gisirikare cya Iran yishwe na Israel

Undi muyobozi wo hejuru mu gisirikare cya Iran yishwe na Israel

Leta ya Israel yatangaje ko yishe umuyobozi mukuru w’ingabo zirwanira mu mazi za Iran, Alireza Tangsiri, wavugwaga ko ari we wari ushinzwe ibikorwa byo gufunga inzira ya Hormuz.

Minisitiri w’ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko Tangsiri yari afite uruhare rutaziguye mu gufunga iyi nzira y’ingenzi inyuramo ibikomoka kuri petrol  kandi ko yiciwe mu gitero simusiga cyamugabweho kuri uyu wa kane.

Iyi nzira ya Hormuz yafunzwe n’igihugu cya Iran, ni imwe mu nzira zikoreshwa cyane mu gutwara peteroli ku isi, aho hanyura hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku isi.

Kuva intambara yatangira mu kwezi gushize, Iran yari yarashyizeho ingamba zikomeye zo kugenzura no gufunga amato atwara ibikomoka kuri petrol y’ibihugu biyirwanya kunyura muri iyi nzira, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku isoko ry’ingufu ku isi.

Ni ubwo Israel yatangaje amakuru y’urupfu rwa Tangsiri ushinjwa kugira uruhare mu ifungwa rya Hormuz, Iran yo ntiremeza ku mugaragaro iby’aya makuru, nubwo Israel ivuga ku mwica  ko ari intambwe ikomeye mu guca intege ubushobozi bwa Iran mu karere.

Intambara Israel ihanganyemo na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Imaze kugwamo abarenga 3.200 barimo abasivile bagera kuri 1.400. Yaguyemo n’abayobozi batandukanye barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran n’abandi bayobozi bakuru ba Iran.

RadioTV10 / Shemsa Uwimana 

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =