• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umwuka uri gututuma muri Mali watumye Bufaransa busaba abaturage babwo bariyo kuhava byihuse

radiotv10by radiotv10
29/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umwuka uri gututuma muri Mali watumye Bufaransa busaba abaturage babwo bariyo kuhava byihuse
Share on FacebookShare on Twitter

U Bufaransa bwasabye abaturage babwo bari mu Gihugu cya Mali kuhava vuba na bwangu nyuma y’ibitero byagabwe mu bice binyuranye muri iki Gihugu, bikozwe n’aba-Jihadist n’aba-Tuareg.

Iri tegeko ryatanzwe n’u Bufaransa kuri uyu wa Gatatu, aho bwasabye abaturage babwo bari muri Mali kuva muri iki Gihugu “Vuba bishoboka”, buvuga ko ibitero byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, byateye “ihungabana rikomeye ry’umutekano”.

Ikibazo cy’umutekano muri Mali, kiracyakomeje kandi impungenge zirakomeza kwiyongera ko n’ubundi ibitero bizakomeza gukorwa muri iki Gihugu.

U Bufaransa bwasabye abaturage babwo batabashije kuva muri Mali, kuguma mu ngo, bakagabanya ingendo, ndetse bagakurikiza amabwiriza y’inzego za Leta, kandi bagakomeza kumenyesha imiryango yabo amakuru yabo nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa.

Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga ko “Ingendo zijya muri Mali zikiri nke ku mpamvu yaba iyo ari yo yose. Abafaransa baragirwa inama yo gushyiraho gahunda yo kuva muri Mali by’agateganyo vuba bishoboka mu gihe ingendo z’indege zikiri kuboneka.”

Umutwe wa Al Qaeda wo muri Afurika y’Iburengerazuba n’umutwe w’abarwanya ubutegetsi wiganjemo aba-Tuareg, yagabye ibitero ku wa Gatandatu muri Mali, ndetse birukana ingabo z’u Burusiya zishyigikiye ingabo za Leta mu mujyi wa Kidal mu majyaruguru ya kiriya Gihugu.

Ni mu gihe ubutegetsi bw’igisirikare muri Mali, bwiyemeje guhangana n’aba barwanyi, no kubihimuraho kubera ibyo bakoze bya biriya bitero byanahitanye bamwe mu bakomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Perezida Nguesso umaze igihe gito arahiriye gukomeza kuyobora Congo yakiriwe na Putin mu Burusiya

Next Post

Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo kiremereye n’Urukiko rw’ikindi Gihugu kubera kwica umugabo we

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo kiremereye n’Urukiko rw’ikindi Gihugu kubera kwica umugabo we

Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo kiremereye n’Urukiko rw’ikindi Gihugu kubera kwica umugabo we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.