Ubuyobozi bw’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), bwatangaje ko inyubako nshya rukoreramo kuva muri 2023 n’ibindi bigo binyuranye, igiye kuba ifunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyivugurura.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’uru Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwavuze ko “ruramenyesha abantu bose, abafatanyabikorwa n’izindi nzego bireba ko guhera ku wa 5 Gicurasi 2026, inyubako ya RDB izafungwa by’agateganyo kubera imirimo yateganyijwe yo kuyivugurura.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Muri iki gihe, RDB, ibigo biyishamikiyeho n’izindi nzego zihakorera zizimukira by’agateganyo mu bindi biro. Aho ibyo biro bishya biherereye n’uburyo serivisi zizakomeza gutangwa bizatangazwa bidatinze.”
RDB ivuga ko Mu gihe ibyo ibiro bishya bitaratangira gukorerwamo, serivisi zikomatanyije za One Stop Centre ziratangirwa mu igorofa yo hasi y’inyubako ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), iherereye ku Kimihurura, ku muhanda KG 1, mu Mujyi wa Kigali.
Uru Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda ruvuga ko izindi serivisi zizakomeza gutangwa hifashishijwe imbuga koranabuhanga zarwo zisanzwe zikoreshwa, ndetse ko abashinzwe kwita ku bakiliya bazakomeza gukora nk’ibisanzwe kandi biteguye gufasha abarugana.
Bamwe mu bakorera mu bice byo ku Gishushu mu Karere ka Gasabo, hafi y’iyi nyubako, bavuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2026, babonye abakozi benshi bakoreraga muri iyi nyubako, berecyeza ku Biro by’Akarere ka Gasabo, aho bashobora kuba bagiye kuba bakorera.
Mu minsi micye ishize, ikibazo cy’iyi nzu, cyari cyagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga, aho uwitwa Eng. Mugabo yari yavuze ko “Iyo uyirebeye inyuma ubona ko inyubako ifite imisate itambitse (horizontal cracks),bisobanuye ko ifite ikibazo muri foundation (settlement).”
Amakuru avuga kandi ko tariki 17 Mata 2026, hateranye inama yahuje inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yagaragarijwemo ko igenzura ryakozwe, ryagaragaje ko iyi nyubako itagombaga gukomeza gukorerwamo ku bw’impamvu z’umutekano w’abayikoreramo.
Abitabiriye iyi nama, bemeje ko abakorera muri iyi nyubako bagomba kwimurwa mu maguru mashya, na yo ikaba ihagaritswe gukorerwamo kugira ngo ibanze ivugururwe kubera ibibazo yari yagaragaje.
RADIOTV10









