• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uwahoze mu buyobozi bwa America aricuza bikomeye kuba yaremeje ko Tshisekedi yatsindiye manda ya mbere

radiotv10by radiotv10
08/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uwahoze mu buyobozi bwa America aricuza bikomeye kuba yaremeje ko Tshisekedi yatsindiye manda ya mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Tibor Nagy wahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Afurika, yavuze ko yicuza cyane kuba yarasabye Igihugu cye gushyigikira Felix Tshisekedi nk’uwatsinze amatora ya 2018, ariko ko yabikoze azi ko azazana itandukaniro, none yasanze yaribeshye cyane.

Uyu munyapolitiki yabitangaje nyuma yuko Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangiye ko ashaka kuzitoza manda ya gatatu, habanje kubaho guhindura Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.

Tshisekedi ku wa Gatatu ubwo yaganira n’Itangazamakuru, yakoresheje imvugo ya politiki ko atifuza manda ya gatatu, ariko ko atayanga mu gihe byaba biri mu bushake bw’Abanyekongo, kuko ari bo akorera.

Muri iki kiganiro, yagize ati “Sinigeze nsaba manda ya gatatu, ariko ndakubwira: niba abaturage bashaka ko nyobora na manda ya gatatu, nzabyemera.”

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo ntibakozwa ibyo kuvugurura Itegeko Nshinga mu gihe Tshisekedi we, avuga ko ibyo na byo biri mu maboko ya rubanda.

Ati “Kuri njye, niba hagomba kubaho impinduka, ivugurura, cyangwa ikindi cyose gikenewe gukorwa, ntibizigera bibaho hatabayeho kugisha inama abaturage, abaturage ba Congo, ni ukuvuga binyuze muri referendumu.”

Yavuze kandi ko igihe intambara iri kubera mu burasirazuba bw’Igihugu cye, igihe yaba ikomeje, ngo nta matora yazaba muri 2028. Ati “Niba tudashobora kurangiza iyi ntambara, ikibabaje ni uko tutazashobora gukora amatora muri 2028.”

Perezida Tshisekedi uri kuyobora Congo muri manda ya kabiri, avugwaho kuba yaragiye ku butegetsi atabikwiye kuko manda ya mbere atari yayitsindiye nk’uko byemezwa n’abanyapolitiki banyuranye, barimo na Joseph Kabila yasimbuye.

Ubwo yagiraga icyo avuga kuri iyi nkuru yatangajwe na Africanews, umunyapolitiki w’Umunyamerika, Tibor Nagy wahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Africa, yavuze ko yicuza cyane kuba yaremeje ko Tshisekedi yatsinze amatora.

Yagize ati “Kimwe mu bintu nicuza kurusha ibindi nakoze ubwo nari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Africa ni ukuba narasabye America ko ishyigikira Tshisekedi nk’uwatsinze amatora ya Congo yo muri 2018.”

Uyu munyapolitiki yakomeje avuga icyo yari yizeye ubwo yakoraga biriya. Ati “Natekerezaga ko azaba azanye itandukaniro kandi agateza imbere inyungu z’Abanyekongo. Mbega ukuntu nibeshye!”

Abanyapolitiki bafite ibigwi muri Congo, barimo na Kabila wahoze ayobora iki Gihugu, bemeza ko kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi, yashyize mu kaga iki Gihugu, kuko ibibazo byakomeje kuba uruhuri, birimo n’ibishingiye kuba yarinjije amahanga mu bibazo byacyo.

Tibor Nagy avuga ko yasanze yaribeshye cyane

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 6 =

Previous Post

Abanyeshuri babiri b’abakobwa bari mu maboko ya RIB

Next Post

The Reality of Modern Dating Among Young People in Rwanda

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
The Reality of Modern Dating Among Young People in Rwanda

The Reality of Modern Dating Among Young People in Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.