• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Amakipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 na 20 avanye ibikombe mu irushanwa ryaberaga Ethiopia

radiotv10by radiotv10
09/05/2026
in SIPORO
0
Amakipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 na 20 avanye ibikombe mu irushanwa ryaberaga Ethiopia
Share on FacebookShare on Twitter

Amakipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu ngimbi y’abatarengeje imyaka 18 ndetse no mu batarengeje imyaka 20, yegukanye ibikombe mu marushanwa ya ‘IHF Trophy/Zone V’ yaberaga i Addis Ababa.

Mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda rwabigezeho nyuma yo gutsinda u Burundi ibitego 39-38, mu gihe no mu batarengeje imyaka 20, rwongeye kwegukana iri rushanwa nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego 39-37.

Ni imikino yari imaze iminsi ibera muri Ethiopia, aho u Rwanda rwitwaye neza rugatsinda imikino yose rwakinnye uko ari itanu, yaba mu batarengeje imyaka 18 ndetse no mu batarengeje imyaka 20.

U Rwanda rwasezereye Kenya muri ½ cy’irangiza mu batarengeje imyaka 20 nyuma yo kuyitsinda ibitego 41-33, mu gihe mu batarengeje imyaka 18 rwasezereye Uganda ku bitego 34-30.

Nyuma yo kwegukana ibi bikombe, u Rwanda rwahise rubona itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika muri ibyo byiciro byombi, kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire muri Nzeri 2026.

Aya makipe y’u Rwanda, nyuma yo kwegukana ibikombe, aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu saa 16h30, ayobowe n’abatoza bayo barimo Antoine Ntabanganyimana utoza abatarengeje imyaka 20 na Bagirishya Anaclet utoza abatarengeje imyaka 18.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 9 =

Previous Post

Uwari Umudipolomate w’u Rwanda yahamijwe n’urukiko muri America gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina uwimenyerezaga umwuga

Next Post

Simple Table Manners Everyone Should Have

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Simple Table Manners Everyone Should Have

Simple Table Manners Everyone Should Have

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.