• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Biravugwa ko AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo mu bindi bice byinshi muri Kivu y’Epfo

radiotv10by radiotv10
11/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryatangiye kuvana ku bushake abarwanyi baryo mu bice binyuranye byo mu Ntara ya Kivu y’Epfo ryari rimaze igihe rigenzura, aho bivugwa ko bari kwerecyeza mu gace ka Kamanyola muri iyi Ntara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru aturuka muri Kivu y’Epfo, aravuga ko abarwanyi ba AFC/M23 batangiye kuva muri ibyo bice kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje.

Ibice byarekuwe n’iri huriro, birimo agace ka Luberizi, Kabunambo, Sande, na Bwegere, byo mu Kibaya cya Ruzizi, ndetse no mu bindi bice byo mu nkengero zaho.

Abanyamakuru bakorera muri aka gace, ndetse n’imiryango itari iya Leta, baremeza ko abarwanyi ba AFC/M23 batangiye kuva muri ibi bice ku wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi, berecyeza mu gace ka Kamanyola, na ko ko mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Umuntu umwe wo mu muryango utari uwa Leta (Civil Society) wa Walundu wo mu mujyi wa Kamanyola, aratangaza ko ibikoresho birimo imodoka za gisirikare ndetse n’intwaro, byatangiye kugera muri uyu mujyi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Amakuru avuga ko kurekura ibi bice biri gukorwa na AFC/M23 biri mu murongo wo kubahiriza ibyasabwe na Leta Zunze Ubumwe za America nk’umuhuza muri ibi bibazo byo muburasirazuba bwa DRC.

Utu duce twari twafashwe na AFC/M23 nyuma y’imirwano ikomeye yari yabaye mu mpera z’umwa ushize, ari na bwo iri Huriro ryafataga umujyi wa Uvira, ariko rikaza kuwurekura nyuma y’iminsi micye.

Abarwanyi ba AFC/M23 bakiva muri uyu mujyi wa Uvira bisabwe n’ubutegetsi bwa DRC, ni bwo berecyeje muri ibi bice barekuye kuri iyi nshuro.

Ni mu gihe umujyi wa Kamanyola bari kwerecyezamo bava muri utu duce, wo bawufashe mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize wa 2025.

Ubwo AFC/M23 yarekuraga Umujyi wa Uvira, uruhande bahanganye rugizwe n’inyeshyamba zirimo iza FDLR na Wazalendo, zahise ziwinjiramo rugikubita, zitangira guhohotera umuhisi n’umugenzi, zinasahura imitungo y’abaturage.

Ibi byatumye bamwe mu Banyamulenge bo muri kiriya Kibaya cya Ruzizi, batangira na bo kukivamo nyuma yuko AFC/M23 itangiye kukivamo, kuko bakeka ko ibyabaye muri Uvira bizanaba muri iki Kibaya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Abaturarwanda bagaragarijwe ibyo bagomba kumenya ku ndwara ya Hantavirus yagaragaye mu Bihugu bimwe

Next Post

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ko mugambi mubisha Perezida Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo ya Perezida w’u Burundi ahabanye n’ubushake buriho

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ko mugambi mubisha Perezida Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.