Umunyabigwi wa FC Barcelona, Robert Lewandowski, yamaze guca amarenga ko atazakomezanya na FC Barcelona, kuko amasezerano ye azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Uyu rutahizamu w’imyaka 37 amaze imyaka ine akinira Barcelona , kandi nubwo yahawe isezerano ryo kongererwa undi mwaka umwe ariko akaba abona Barcelona idashaka kubahiriza isezerano hari yaramuhaye .
Umunyamakuru w’ibijyanye n’isoko ry’abakinnyi Matteo Moretto yemeje ko Lewandowski ari busohoke muri Barcelona, ibintu byanemejwe na mugenzi we w’Umunya-Polonye Tomasz Włodarczyk, wavuze ko ari “hafi cyane” gutangaza ko agiye kuyivamo.
Umukino wa nyuma Barcelona izakirira mu rugo uzaba ku Cyumweru aho izahura na Real Betis, bikaba byaba biteganyijwe ko uyu mukinnyi Robert Lewandowski azasezera abafana ba Barcelona.
Amakuru ava iwabo muri Poland avuga ko Lewandowski yamaze kwemera kujya mu ikipe yo muri Arabia Sawudite ya Al-Hilal, aho n’ibijyanye n’umushahara ngo byarangiye kuganirwaho, aho azajya ahabwa arenga miliyoni 30 z’ama-euro ku mwaka mu gihe cy’imyaka itatu.
Indi kipe imwifuza ni Chicago Fire yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, nubwo yo iteganya kumuha hafi kimwe cya kabiri cy’uwo mushahara. Andi makipe nka AC Milan na Juventus gusa abari hafi ye bavuga ko yumva atagishaka gukina i Burayi.
Robert Lewandowski nyuma y’imyaka ine amaze muri FC Barcelona yatwaye ibikombe bitatu bya La Liga ndetse na bibiri bya Super cup.
Aime Augustin
RADIOTV10











