Friday, May 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DJ Toxxyk yasabiwe igifungo gikubye kabiri icyo yari yasabiwe mbere yo kurekurwa

radiotv10by radiotv10
15/05/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya: DJ Toxxyk agiye gusubira imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvangamiziki Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk, uherutse gufatirwa ibihano bitarimo igifungo ariko Ubushinjacyaha bukakijuririra, bwamusabiye gufungwa imyaka itanu, mu gihe mbere yari yasabiwe imyaka ibiri.

Uretse iki gihano cy’igifungo cy’imyaka itanu, Ubushinjacyaha bwasabiye DJ Toxxyk gutanga ihazabu ya 2 210 000 Frw.

Mu iburanisha ryo mu mizi rya mbere ryari ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ryabaye tariki 20 Mata 2026, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Tariki 04 Gicurasi, uru Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwahamije uregwa ibyaha bine birimo icyo kwica umuntu atabigambiriye, icyaha kijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse n’icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka, rumukatira igihano cyo gukora imirimo ifitiye Igihugu akamaro mu gihe cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu, ndetse gutanga ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw.

Ubushinjacyaha butanyuzwe n’iki cyemezo, bwajuririye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwaburanishije urubanza rw’ubujurire uyu munsi ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi.

Ubushinjacyaha bwavuze ibihano byatanzwe n’urukiko rwaburanishije urubanza rwa mbere ari bito ugereranyije n’uburemere bw’ibyaha rwamuhamije.

Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko rutitaye ku ngaruka z’ibyaha byahamijwe uregwa ubwo rwafataga umwanzuro, buvuga ko hatitawe ku ntego z’ibihano, kuko biba binagamije gutanga isomo ku bandi, bityo ko ibihano yahawe bidashobora kugera kuri iyi ntego.

Bwavuze kandi ko Urukiko rutitaye ku biteganywa n’amategeko, aho bwifashishije zimwe mu ngingo z’amategeko zirimo iya 49 yo mu gitabo cy’Itegeko riteganya imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ivuga ko Umucamanza atanga ibihano akurikije umuremere bw’ibyaha, ndetse n’ingaruka kimwe n’icyateye uregwa kubikora.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu byaha byakozwe n’uregwa, harimo n’ibyatwaye ubuzima bw’umupolisi wari mu nshingano ze, bityo ko uregwa akwiye guhanishwa ibihano bitarimo inyoroshyacyaha nka birimo by’imirimo nsimburagifungo n’ihazabu.

Ni ho bwahereye busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhanisha uregwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 2 210 000 Frw.

Ni mu gihe uregwa we, yavuze ko yagaragaje kwicuza kandi ko ibyaha yakoze atari abigambiriye ndetse ko yanasabye imbabazi umuryango w’uriya mupolisi, bityo ko yumva ibihano yafatiwe binyuze mu mucyo.

Me Uwamahoro Marie Josée wunganira uregwa, yavuze ko ibihano byafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, biteganywa n’itegeko, bityo ko ari byo bikwiye gukomeza guhabwa ishingiro.

Uyu Munyamategeko kandi avuga ko muri uru rubanza rw’ubujurire, Ubushinjacyaha bwasabye ibihano biremereye kurusha ibyari byasabwe mbere, dore ko yari yasabiwe gufungwa imyaka ibiri.

Urukiko rwapfundikiye urubanza rw’ubujurire, rukazasoma umwanzuro warwo mu cyumweru gitaha tariki 22 Gicurasi 2026.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Hagiye hanze amakuru y’umucyo ku mpanuka byavugwaga ko yahitanye umuhanzi w’ikirangirire mu karere

Related Posts

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Sosiyete mpuzamahanga yaguze Hoteli ebyiri zikomeye mu Rwanda zirimo Cleo Lake Kivu Hotel

by radiotv10
15/05/2026
0

Sosiyete y’ibikorwa by’amahoteli The Lux Collective ifite icyicaro mu Birwa bya Maurice, yaguze amahoteli abiri yo mu Rwanda; Akagera Game...

Uko abaganga baregwa kurangarana umubyeyi wari ku nda bisobanuye ku cyaha cy’ubwicanyi

Uko abaganga baregwa kurangarana umubyeyi wari ku nda bisobanuye ku cyaha cy’ubwicanyi

by radiotv10
15/05/2026
0

Mu rubanza ruregwamo abaganga batatu b’Ibitaro bya Nyanza, baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake kubera umubyeyi wari ku nda bakekwaho...

Ibyitezwe mu myitozo ihuriramo ingabo zirimo iz’u Rwanda, u Burundi na Uganda

Ibyitezwe mu myitozo ihuriramo ingabo zirimo iz’u Rwanda, u Burundi na Uganda

by radiotv10
15/05/2026
0

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bwatangije ku mugaragaro imyitozo izwi nka USHIRIKIANO IMARA, yitabiriwe n’Ingabo z’u Rwanda, iz’u Burundi,...

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yaburanishijwe anasabirwa igifungo

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yaburanishijwe anasabirwa igifungo

by radiotv10
14/05/2026
0

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy uzwi mu gutara no gutangaza amakuru, yasabiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1,2 Frw mu...

Perezida Kagame yagaragaje ibiba byihishe inyuma y’ibihano bifatirwa bimwe mu Bihugu birimo n’u Rwanda

Perezida Kagame yagaragaje ibiba byihishe inyuma y’ibihano bifatirwa bimwe mu Bihugu birimo n’u Rwanda

by radiotv10
14/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihano bifatirwa bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika birimo n’u Rwanda, bifatwa mu...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: DJ Toxxyk agiye gusubira imbere y’Urukiko
MU RWANDA

DJ Toxxyk yasabiwe igifungo gikubye kabiri icyo yari yasabiwe mbere yo kurekurwa

by radiotv10
15/05/2026
0

Hagiye hanze amakuru y’umucyo ku mpanuka byavugwaga ko yahitanye umuhanzi w’ikirangirire mu karere

Hagiye hanze amakuru y’umucyo ku mpanuka byavugwaga ko yahitanye umuhanzi w’ikirangirire mu karere

15/05/2026
Hemejwe ko icyorezo cya Ebola cyagarukanye ubukana mu burasirazuba bwa Congo

Hemejwe ko icyorezo cya Ebola cyagarukanye ubukana mu burasirazuba bwa Congo

15/05/2026
Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Sosiyete mpuzamahanga yaguze Hoteli ebyiri zikomeye mu Rwanda zirimo Cleo Lake Kivu Hotel

15/05/2026
Uko abaganga baregwa kurangarana umubyeyi wari ku nda bisobanuye ku cyaha cy’ubwicanyi

Uko abaganga baregwa kurangarana umubyeyi wari ku nda bisobanuye ku cyaha cy’ubwicanyi

15/05/2026
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yeruriye amahanga ko idashobora gukomeza kubahiriza amasezerano ireba uruhande bahanganye rutabikozwa

15/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

DJ Toxxyk yasabiwe igifungo gikubye kabiri icyo yari yasabiwe mbere yo kurekurwa

Hagiye hanze amakuru y’umucyo ku mpanuka byavugwaga ko yahitanye umuhanzi w’ikirangirire mu karere

Hemejwe ko icyorezo cya Ebola cyagarukanye ubukana mu burasirazuba bwa Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.