Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruravuga ko mbere yo guta muri yombi umuhanzi Uworizagwira Florien [Yampano], we n’umukunzi we bari babanje gutumizwa bagirwa inama bibutswa ko nk’abantu bari bamaze kunyurana mu bihe bitari biboroheye bagombaga gufatanya kubinyuranamo, ariko ko inama bagiriwe zitamaze kabiri.
Umuhanzi Yampano yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 16 Gicurasi 2026, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.
Uyu muhanzi yatawe muri yombi nyuma yuko umukunzi we uzwi nka Vava babana, yiyambaje inzego z’iperereza, azibwira ihohoterwa yari akomeje gukorerwa n’uyu umwita umugore we, ririmo kuba yaramugonze.
Iperereza ryakozwe kuri uyu muhanzi, ryagaragaje ko yakubise umukunzi we akanamuruma izuru, ndetse ko yamuhozaga ku nkeke amubwira amagambo mabi.
Iperereza kandi ryerekanye ko ibyo byose Yampano yabikoraga yabanje kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi, cyatumye ubu mu byaha anakurikiranyweho harimo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ubwo Yampano yagongaga uyu mukunzi ari kuri moto akamukomeretsa, yahise ajya gutanga ikirego, akibimenya ahita atoroka, ariko nyuma aza guhitamo inzira yo kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwamuhamagaje.
Uyu muhanzi kandi yakoreraga umukunzi we ibi byose, nyuma yuko mu bihe byashize hari amashusho yabo bombi bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina agiye hanze, yanatumye ubu hari ababifungiye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko mbere yo guta muri yombi Yampano, we n’umukunzi we babanje guhamagazwa bakaganirizwa kuko bari bakomeje kumvikanaho guterana amagambo.
Yagize ati “Twaje kubatumiza bombi turabaganiriza, tubagira inama, twatekerezaga ko nk’abantu baciye mu nduru z’amashusho yabo yagiye hanze, bari bakwiye gufatanya bagahangana n’ibyo bacagamo, ariko izo nama ntizamaze kabiri, none dore ikivuyemo.”
Dr Murangira avuga ko hari ibyamamare byumva ko atari abantu nk’abandi, ariko ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.
Ati “Njya numva hari abantu bavuga ko ngo ibyamamare atari abantu basanzwe, ni byo rwose ibyo ntawe ubibabujije, ariko burya imbere y’amategeko ibyo ntibikora, abantu bose barangana.”
Yampano afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe hagikorwa iperereza ndetse hanatuganywa dosiye ikubiyemo ikirego aregwamo, igashyikirizwa Ubushinjacyaha.
RADIOTV10











