• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Monday, June 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Rwabuze gica hagati ya APR HC na Police HC imbere y’abafana b’ingeri zinyuranye (Amafoto)

radiotv10by radiotv10
29/06/2026
in SIPORO
0
Rwabuze gica hagati ya APR HC na Police HC imbere y’abafana b’ingeri zinyuranye (Amafoto)
Share on FacebookShare on Twitter

Imikino ya nyuma ya kamarampaka muri shampiyona ya Handball yafashe indi ntera nyuma y’aho APR HC yishyuriye Police HC, amakipe yombi anganya intsinzi ebyiri kuri ebyiri (2-2) mu mikino ya nyuma ikinwa hakurikijwe uburyo bwa Best of Five.

Aya makipe ni yo yageze ku mukino wa nyuma, aho igikombe gitangwa ku ikipe ibanza gutsinda imikino itatu muri itanu iteganyijwe.

Police HC yari yatangiye neza itsinda imikino ibiri ya mbere, biyishyira mu mwanya mwiza wo kwegukana igikombe. Ku mukino wa gatatu, wakinwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026, Police HC yari ikeneye intsinzi imwe gusa ngo yegukane igikombe, ariko APR HC irayitungura irayitsinda, bituma irushanwa rikomeza.

Ku mukino wa kane wabereye muri Petit Stade kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2026, Police HC yongeye kubona amahirwe yo kurangiza akazi, ariko ntiyayabyaza umusaruro.

APR HC yongeye kwitwara neza itsinda Police HC ibitego 27-24, ihita yishyura imikino ibiri yari yatsinzwe.

Iyi ntsinzi isobanuye ko ikipe izegukana igikombe cya shampiyona igomba kuzamenyekana nyuma y’umukino wa gatanu.

Umukino wa nyuma (Game 5) uteganyijwe ku wa Kabiri, saa 18:00, ukazabera muri Petit Stade.

Abakunzi ba Handball bategereje uyu mukino ufatwa nk’uw’amateka, aho APR HC y’umutoza Anaclet Bagirishya ishaka kurangiza urugendo rwayo rwiza nyuma yo kuva inyuma, mu gihe Police HC y’umutoza CIP (RTD) Antoine Ntabanganyimana izaba ishaka kwisubiza amahirwe yari ifite yo kwegukana igikombe.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 14 =

Previous Post

MTN Iwacu Muzika Festival 2026: Ngoma yakiriye igitaramo cya kabiri cyaranzwe n’ibyishimo n’icyubahiro cyahawe Jay Polly

Next Post

Itsinda ryiyise ‘Abajongo’ riratungwaho agatoki guteza ubukene abaturage

Related Posts

Hatanagajwe igihe hazabera ibirori bw’abakunzi ba Rayon Sports

Hatanagajwe igihe hazabera ibirori bw’abakunzi ba Rayon Sports

by radiotv10
26/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwatangaje itariki izaberaho umunsi w’iyi kipe uzwi nka Rayon Day cyangwa Umunsi w’Igikundiro, usanzwe urangwa...

Uwahoze ari Umutoza wa Rayon Sports yagizwe uwa Gucumbi FC

Uwahoze ari Umutoza wa Rayon Sports yagizwe uwa Gucumbi FC

by radiotv10
25/06/2026
0

Afahmia Lotfi wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports yamaze kugirwa umutoza mushya wa Gicumbi FC mu gihe cy’imyaka ibiri iri...

Umukinnyi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda yateye intambwe ikomeye muri NBA

Umukinnyi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda yateye intambwe ikomeye muri NBA

by radiotv10
24/06/2026
0

Umukinnyi wa Baskeball Nate Ament ufite inkomoko mu Rwanda ukinira ikipe ya University of Tennessee, yatoranyijwe nka nimero 13 muri...

Rayon Sports imanuye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona yakinagamo

Rayon Sports imanuye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona yakinagamo

by radiotv10
23/06/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe yasinyishije Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’Icyiciro...

APR yatandukanye n’abakinnyi babiri bari mu b’ingenzi bayo

APR yatandukanye n’abakinnyi babiri bari mu b’ingenzi bayo

by radiotv10
22/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, bwamaze gutandukana n’abakinnyi babiri bari bayimazemo igihe, barimo Ruboneka Jean Bosco wari uyimazemo imyaka itandatu...

Next Post
Itsinda ryiyise ‘Abajongo’ riratungwaho agatoki guteza ubukene abaturage

Itsinda ryiyise 'Abajongo' riratungwaho agatoki guteza ubukene abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gen.Muhoozi yakinnye ku mubyimba ibitangazamakuru bibiri bikomeye muri Uganda yafunze

Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka

Itsinda ryiyise ‘Abajongo’ riratungwaho agatoki guteza ubukene abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.