Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe- Min.Gatabazi yizeje umuti w’Igikoko gikomeje kwica Inka z’abaturage

radiotv10by radiotv10
02/02/2022
in MU RWANDA
0
Ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe- Min.Gatabazi yizeje umuti w’Igikoko gikomeje kwica Inka z’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yizeje umuti w’ikibazo cy’Inyamaswa y’amayobera imaze iminsi yica Inka z’aborozi bo mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko nibiba ngombwa izaraswa.

Hamaze iminsi humvikana aborozi batabaza kubera inyamaswa y’amayobera ikomeje kwica Inka mu ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Nyabihu ndetse no mu Karere ka Rutsiro.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyezu, aherutse kohererezwa ubutumwa n’umwe mu burozi bo muri aka gace, amusaba kubavuganira mu nzego zikabakiza iyi nyamaswa bataraca iryera.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter y’uyu Munyamakuru, bugaragaza ubwo yari yandikiwe n’umuturage wavugaga ko “Iyi nyamaswa imaze inyana zo mu Gishwati kandi abatunzi n’abashumba bananiwe kuyifata. Ntibanayibona. Imaze kurya inyana zirenga 35.”

Ubuyobozi bw’Ikigo Cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB bwari bwatangaje ko iki kibazo bwakimenye kandi ko buri gukorana n’inzego zinyuranye zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano mu gushaka umuti wacyo.

Uwitwa Karegeya uzwi nka Ibere rya Bigogwe kuri Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare yashyize ubutumwa kuri uru rubuga buherekejwe n’ifoto igaragaza indi Nka yishwe n’iyi nyamaswa.

Ubutumwa yari yasangije inzego zinyuranye zirimo RDB, Karegeya yari yagize ati “turabinginze mudufashe kuko ni mwe dutezeho icyizere cyo gufata iyi nyamaswa. Uko mutinda kudutabara niko inka zishira.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari wasubije ubutumwa bwa Karegeya ko nk’abayobozi bareberera abaturage na bo badatuje kubera iyi nyamaswa, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yongeye gushyira ubutumwa kuri Twitter atangaza ko yavuganye n’inzego z’ibanze gukemura iki kibazo.

Ministiri Gatabazi, yagize ati “Karegeya na bagenzi bawe barimo Tegeri Gad nizere ko Guverineri Habitegeko Francois yabagezeho hamwe n’itsinda rya Polisi y’u Rwanda na RDB. Mufate ingamba zikomeye, zirambye kandi icyo gikoko ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe nibitarangira natwe turaza tubafashe.”

Mu mpera z’umwaka ushize, mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, inzego z’umutekano ziherutse kurasa imvubu yari imaze iminsi yonera abaturage.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 10 =

Previous Post

Bamporiki yatanze isomo rikwiye kuba ku ndiba y’umutima wa buri rubyiruko

Next Post

Kigali: Gukingira bigiye gukorwa hifashishijwe imodoka izajya ijya ahahura abantu benshi

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Gukingira bigiye gukorwa hifashishijwe imodoka izajya ijya ahahura abantu benshi

Kigali: Gukingira bigiye gukorwa hifashishijwe imodoka izajya ijya ahahura abantu benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.