Thursday, January 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Aba-Colonels ba mbere b’abagore muri RDF bamaze kwambara ipeti bazamuweho (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
22/12/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Aba-Colonels ba mbere b’abagore muri RDF bamaze kwambara ipeti bazamuweho (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Mu basirikare baherutse kuzamurwa mu mapeti, mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru, harimo abagore barindwi bahawe ipeti rya Colonel ari na ryo rikuru muri iki cyiciro, ubu banamaze kwambara iri peti.

Ni nyuma y’uko bazamuwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 19 Ukuboza 2023.

Mu cyiciro cy’Abajenerali, hazamuwe abasirikare 21, barimo bane bahawe ipeti rya Major General ndetse na 17 bazamuwe ku ipeti rya Brigadier General.

Ni mu gihe mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru, hazamuwemo abasirikare 476, barimo 83 abazamuwe ku ipeti rya Colonel ari na ryo rikuru muri iki cyiciro, mu gihe abandi 98 bazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse na 295 bazamuwe ku ipeti rya Major.

Muri 83 bazamuwe ku ipeti rya Colonel, harimo barindwi b’abategarugori, ari na bo bahise baba aba mbere bagize iri peti b’igitsinagore mu Ngabo z’u Rwanda.

Aba bategarugori bazamuwe ku ipeti rya Colonel, barimo abasanzwe bazwi muri RDF, banamaze igihe kinini mu gisirikare ndetse barimo n’abarwanye urugamba rwo Kwibohora.

Barimo Colonel Bagwaneza Lydia umaze igihe ari umwe mu basirikare bo mu itsinda ririnda Umukuru w’Igihugu, hakaba Col Belina Kayirangwa, Colonel Seraphine Nyirasafari, Col Betty Dukuze, Col Lausanne Ingabire Nsengimana, Colonel Stella Uwineza, na Col Marie Claire Muragijimana.

Aba bategarugori babaye aba mbere bagize ipeti ryo hejuru muri RDF, rirangwa n’ikirangantego n’inyenyeri ebyiri ndetse n’ibirindi birango by’ibara ritukura bakunze kwita ibirokoro byambarwa ku ikora, bamaze kwambara aya mapeti yabo, kimwe n’abandi bose bazamuwe.

Col Bagwaneza
Col Belina Kayirangwa
Colonel Stella Uwineza
Colonel Seraphine Nyirasafari
Colonel Betty Dukuze
Colonel Lausanne Ingabire Nsengimana
Colonel Marie Claire Muragijimana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + one =

Previous Post

Abateguye igitaramo kizinjiza abantu muri Noheli bavuze udushya bahishiye abazacyitabira

Next Post

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagaragaje aho ihagaze ku guha umugisha ‘Abatinganyi’ byemejwe na Papa

Related Posts

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

IZIHERUKA

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka
MU RWANDA

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

01/01/2026
Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

01/01/2026
12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

01/01/2026
Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagaragaje aho ihagaze ku guha umugisha ‘Abatinganyi’ byemejwe na Papa

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagaragaje aho ihagaze ku guha umugisha ‘Abatinganyi’ byemejwe na Papa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.