Aba-Colonels ba mbere b’abagore muri RDF bamaze kwambara ipeti bazamuweho (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu basirikare baherutse kuzamurwa mu mapeti, mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru, harimo abagore barindwi bahawe ipeti rya Colonel ari na ryo rikuru muri iki cyiciro, ubu banamaze kwambara iri peti.

Ni nyuma y’uko bazamuwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 19 Ukuboza 2023.

Izindi Nkuru

Mu cyiciro cy’Abajenerali, hazamuwe abasirikare 21, barimo bane bahawe ipeti rya Major General ndetse na 17 bazamuwe ku ipeti rya Brigadier General.

Ni mu gihe mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru, hazamuwemo abasirikare 476, barimo 83 abazamuwe ku ipeti rya Colonel ari na ryo rikuru muri iki cyiciro, mu gihe abandi 98 bazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse na 295 bazamuwe ku ipeti rya Major.

Muri 83 bazamuwe ku ipeti rya Colonel, harimo barindwi b’abategarugori, ari na bo bahise baba aba mbere bagize iri peti b’igitsinagore mu Ngabo z’u Rwanda.

Aba bategarugori bazamuwe ku ipeti rya Colonel, barimo abasanzwe bazwi muri RDF, banamaze igihe kinini mu gisirikare ndetse barimo n’abarwanye urugamba rwo Kwibohora.

Barimo Colonel Bagwaneza Lydia umaze igihe ari umwe mu basirikare bo mu itsinda ririnda Umukuru w’Igihugu, hakaba Col Belina Kayirangwa, Colonel Seraphine Nyirasafari, Col Betty Dukuze, Col Lausanne Ingabire Nsengimana, Colonel Stella Uwineza, na Col Marie Claire Muragijimana.

Aba bategarugori babaye aba mbere bagize ipeti ryo hejuru muri RDF, rirangwa n’ikirangantego n’inyenyeri ebyiri ndetse n’ibirindi birango by’ibara ritukura bakunze kwita ibirokoro byambarwa ku ikora, bamaze kwambara aya mapeti yabo, kimwe n’abandi bose bazamuwe.

Col Bagwaneza
Col Belina Kayirangwa
Colonel Stella Uwineza
Colonel Seraphine Nyirasafari
Colonel Betty Dukuze
Colonel Lausanne Ingabire Nsengimana
Colonel Marie Claire Muragijimana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru