Monday, September 9, 2024

Abateguye igitaramo kizinjiza abantu muri Noheli bavuze udushya bahishiye abazacyitabira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda rya The Heaven Family Drama Team risanzwe rizwiho gususurutsa abantu mu mbyino, rikaba riri gutegura igitaramo kizinjiza abantu muri Noheli, bavuze udushya bazagaragariza abazakitabira.

Nishimwe Albertine uyobora iri tsinda rya The Heaven Family Drama Team, ryo mu Itorero Betlehem Miracle Church, avuga ko iki gitaramo kizaba tariki 23 Ukuboza, kigamije gufasha abantu kuzinjira muri Noheli bafite umunezero banihana ibyaha kugira ngo umucunguzi azavukire ahasukuye.

Yagize ati “Ni igitaramo twateguriye Abanyarwanda ngo binjire muri Noheli neza kandi turifuza ko abantu bamenya Kristo bakava mu bubata bwa Satani.”

Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti ‘The Redeemed Youth Concert’, kizaba akirimo umuhanzi Proper Nkomezi, Azaph Drama Team, Power Praise na Anointed Worship Team.

Albertine yakomeje agaragaza udushya tuzagaragara muri iki gitaramo, ati “Hari abantu baziko Drama Team ari ukubyina Drama gusa, oya, twe dufite n’agashya kuko tuzanashyiramo gakondo.”

Iki gitaramo kizaba mu mpera z’iki cyumweru ku wa Gatandatu, ni kimwe mu bindi biteganyijwe byateguwe n’abahanzi biganjemo ab’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nka Israel Mbonyi uzakora icyiswe ‘Icyambu Live Concert’ kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Nishimwe says:

    Amen Amen Urubyiruko dukoreshe imbaraga zacu turamya Imana kandi turusheho kuvuga ubutumwa bwiza bugere kuri bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts