Abasirikare ba RDF b’umutwe wihariye bagaragaje imyitozo idasanzwe yo kurwana urugamba hose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zungutse abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Force Unit) bamaze amezi icumi mu myitozo, bagaragaje imwe mu myitozo batojwe, banashimiwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo ko bayikamiritse.

Igikorwa cyo gusoza iyi myitozo yaberaga mu Kigo cy’Imitozo cya Gisirikare cya ‘Nasho Basic Military Training Center’, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, ku cyicaro cy’iki kigo giherereye mu Karere ka Kirehe.

Izindi Nkuru

Ni umuhango wayobowe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganda wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

General Mubarakh Muganda yashimiye aba basirikare kuri iyi ntambwe bateye mu myitozo, anabaha ikaze mu itsinda ridasanzwe rya Special Force Unit, anashimira ababahaye iyi myitozo bamazemo hafi umwaka.

Yagize ati “Mufite imyitozo ikomeye, nk’uko mwabigaragaje hano, ubumenyi mwahawe buzabafasha kuzuza inshingano zanyu, mukeneye guhora mushyira imbere imyitwarire myiza kurusha ikindi kintu cyose, turi igisirikare cy’indangagaciro ziboneye n’imyirare myiza.”

Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abandi basirikare bakuru muri RDF, barimo abo ku rwego rwa General ndetse n’Abofisiye bakuru.

Uyu muhango ubaye nyuma y’umunsi umwe gusa, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, azamuye mu mapeti abasirikare 727 barimo abo ku rwego rwa General 21 ndetse n’abofisiye bakuru.

Nanone kandi Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, nk’uko abyemererwa n’itegeko, na we yazamuye mu mapeti abasirikare bato barenga 10 000.

Banagaragaje ubumenyi mu kurwanira mu mazi
No mu kirere bararwana
Bashimiwe kuba barafashe iyi myitozo bahwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru