Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abacuruzi b’inyama bazamura ibiciro akabo kashobotse, bategujwe ibihano

radiotv10by radiotv10
03/06/2022
in MU RWANDA
0
Abacuruzi b’inyama bazamura ibiciro akabo kashobotse, bategujwe ibihano
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) kirasaba abacuruzi b’inyama mu Mujyi wa Kigali, kugumishaho uko ibiciro byari bisanzwe kandi ko utazabyubahiriza azabihanirwa.

Hari hamaze iminsi havugwa itumbagira ry’ibiciro by’inyama mu Mujyi wa Kigali aho bamwe bavugaga ko kiyongereye hafi 50% kuko nk’ikilo cy’imvange cyaguraga 3 500 Frw cyageze ku 6 000 Frw naho iroti yagura  4 000 Frw yageze kuri 7 000 Frw.

Bamwe mu baturage bakunze guhaha inyama mu Mujyi wa Kigali, babwiye RADIOTV10 ko batazi impamvu habayeho iri zamuka kuko batazi niba hari ikibazo cyaba cyabayeho nk’ibura ry’amatungo cyangwa yajemo uburwayi.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) bwashyize hanze itangazo riburira abacuruzi b’inyama bakomeje kuzamura ibiciro kandi nta mpamvu zifatika.

Iki kigo kivuga ko ibi byagaragaye mu igenzura rimaze iminsi rikorwa, cyagaragaje ibigomba kubahirizwa n’abacuruzi bose bari mu ruhererekane rwo gutunganya no kugeza inyama ku isoko, birimo kumanika ibiciro ku buryo bugaragarira abaguzi, gutanga inyemezabwishyu zihwanya n’amafaranga bakiriye ndetse no kudahanika ibiciro.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ibiciro by’inyama ku masoko bigomba kuguma uko byari bisanzwe mu Mujyi wa Kigali aho igiciro cyo kurangura ku ibagiro cyari hagati ya 2 700 na 2 900 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe icyo kudandaza ku isoko (busheri) cyari hagati ya 3 200 na 3 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

RICA ikomeza ivuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bakomeje gukora ubugenzuzi ku masoko ku buryo uzafatwa yazamuye ibiciro azahanwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + thirteen =

Previous Post

Leta Zunze Ubumwe za America yinjiye mu bibazo bya DRCongo iyizeza ubufasha

Next Post

Ese azasubirayo ataramukije Abanyarwanda? The Ben ari hano hakurya muri Uganda

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ese azasubirayo ataramukije Abanyarwanda? The Ben ari hano hakurya muri Uganda

Ese azasubirayo ataramukije Abanyarwanda? The Ben ari hano hakurya muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.