Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abafatanyije na Gitwaza gushinga Zion Temple bamweguje, RGB ibitera utwatsi

radiotv10by radiotv10
19/02/2022
in MU RWANDA
0
Abafatanyije na Gitwaza gushinga Zion Temple bamweguje, RGB ibitera utwatsi
Share on FacebookShare on Twitter

Abagize inama y’abashinze Umuryango Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center, banditse ibaruwa yo kweguza Apotre Dr Gitwaza, bamushinja ibirimo kunyereza umutungo, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatesheje agaciro iki cyemezo kuko cyafashwe n’abatabifitiye ububasha.

Ibaruwa y’aba- Bishop batandatu bigaragara ko yanditswe tariki 14 Gashyantare 2022, yandikiwe Apotre Dr Paul Gitwaza imumenyesha ko akuwe ku mwanya w’uyu muryango.

Mu mpamvu zigaragara muri iyi baruwa, aba bayobozi bo muri uyu muryango, bashinja Gitwaza gufata imyanzuro ku giti cye ndetse no gusesagura umutungo.

Igika cya kabiri cy’iyi baruwa, kivuga ko Paul Gitwaza “waranzwe n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza imitungo unyuranye yawo no kugurisha iyindi, imwe mukayikoresha mu nyungu zanyu bwite ndetse indi muyimurira mu mahanga bidakurikije amategeko shingiro y’umuryango ndetse nta rwego na rumwe mugishije inama cyane cyane twebwe twashinganye namwe.”

Iyi baruwa igenda igaragaza ibikorwa byinshi bishinjwa Apotre Paul Gitwaza, isoza ivuga ko guhera kuri iyi tariki yandikiwe [14 Gashyantare 2022] “ukuwe ku buyobozi bw’umuryango twagushinze n’inshingano zose zijyanye n’umwanya wari ufite mu muryango Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center kubera imiyoborere n’imikorere mibi wagaragaje mu buyobozi bwawo.”

Ibaruwa yasakaye kuri kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe RADIOTV10 yahise ibona urundi rwandiko rw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere RGB, rw’icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022.

Iki cyemezo kigaragaza ingingo z’amategeko yisunzwe, gitesha agaciro iriya baruwa yandikiwe Apotre Paul Gitwaza.

Iki cyemezo cyashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, kigira kiti “Ndabamenyesha ko “(1) Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari mu nteko rusange ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo. (2) mugomba guhagaruka ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n’ibindi byose bishobora guteza umutekano mucye mu bunyamuryango n’abakristo ba Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center.”

Bamwe mu bazi ibibazo byo muri iri torero risanzwe ryitirwa Apotre Gitwaza, bavuga ko atari ibya vuba aha ndetse ko hari abagerageje kumukura ku mwanya afite muri iri torero ariko bikanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − two =

Previous Post

Umukobwa warokotse impanuka yateranye amagambo n’uwavuze ko yari yasinze

Next Post

Umusore wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda arakekwaho kwiyahura abitewe no kwimwa urukundo

Related Posts

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

IZIHERUKA

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko
MU RWANDA

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko

by radiotv10
15/09/2025
0

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda arakekwaho kwiyahura abitewe no kwimwa urukundo

Umusore wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda arakekwaho kwiyahura abitewe no kwimwa urukundo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.