Abakoresha ikiraro gihuza Uturere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko cyangijwe n’umugezi wa Ntontwe umwaka ushize, ku buryo bahora biteguye ko cyacikamo kabiri, mu gihe ubuyobozi budatanga icyizere cya vuba ku ikorwa ryacyo.
Abakoresha iki kiraro, ni abo mu Mirenge ihuza utu Turere, ya Nyakabuye na Karengera, bavuga ko batewe impungenge n’uburyo cyangiritse dore ko inkuta z’amabuye zigifashe ku mpande zombi zashegeshwe n’uyu mugezi.
Abakinyuraho bavuga ko uko kimeze ubu byashyira ubuzima mu kaga mu gihe gikoreshwa n’abatari bacye bashora imyaka mu isoko rya Nyakabuye.
Bazamvura Anselme wo muri Rusizi ati “Nta modoka yahanyura uretse amapikipiki na yo ahanyura yigengesereye.”
Iyakaremye Anastasie wo muri Nyamasheke na we ati “Cyari kidufatiye runini, kuko nkatwe bo muri Nyamasheke tuza guhahira mu Karere ka Rusizi. Nk’ubu nari nashoye ibijumba mu isoko rya Nyakabuye. Iki kiraro rero kidakozwe ntabwo imyaka yacu yakongera kwambuka.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred avuga ko hakozwe ubuvugizi bwo kugira ngo iki kiraro gisanwe, gusa ntagaragaza igihe byazakorerwa, mu gihe abagikoresha babona bikwiye kujya mu byihutirwa.
Yagize ati “Kiri muri gahunda y’ibiraro bizakorwa, twakoze ubuvugizi muri RTDA kandi twizeye ko ku bw’ubufatanye dusanzwe tugirana, ubufasha twabasabye bazabutanga nk’uko bisanzwe.”
Igice cy’umuhanda cyo ku ruhande rwa Rusizi gikora kuri iki kiraro gisa n’ikigiye gucikamo kabiri ku buryo hari impungenge ko uyu mugezi niwongera kuzura ushobora gucamo umuhanda kabiri n’iki kiraro kikaba cyatwarwa n’amazi kuko inkuta zigifashe hakurya no hakuno zajegeye.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10
Biteye agahinda