Abantu icumi (10) barimo Maj (Rtd) Paul Katabarwa n’abandi bigenjemo abayobozi mu nzego z’ibanze, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo bw’ibanga, cyagwiriye abantu batandatu mu Karere ka Huye.
Icyumweru n’iminsi birashize, iki kirombe giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kigwiriye abantu batandatu barimo abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye, bagicukuragamo, n’ubu bakaba bataraboneka.
Abo mu miryango y’aba bantu, bavuga ko icyizere cyo kuba bazaboneka bakiri bazima cyayoyotse burundu, bakavuga ko nibura iyaba babonekaga ngo babashyingure.
Ubwo iki rikombe cyagwiraga aba bantu, ubuyobozi kuva ku rwego rwo hasi kugera ku rw’Akarere, bwavugaga ko butari bukizi, mu gihe imirimo yo gucukura amabuye muri iki kirombe yujuje imyaka ine, kuko bivugwa ko yatangiye muri 2019.
Ubuyobozi kandi bwakunze kuvuga ko butazi na nyiri iki kirombe, ndetse na bamwe mu bagikoragamo, bakaba baravugaga ko bari bazi uwo bakorera kuko batari bakamuca iryera na rimwe.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahise rutangira iperereza kuva iki kirombe cyagwira abantu, rwamaze guta muri yombi abantu icumi (10) bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iki kirombe.
Aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, barimo Major (Rtd) Paul Katabarwa, bakabamo wari umuyobozi w’imibereho myiza mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi, Maniraho Protais.
Barimo kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Uwamariya Jacqueline, ndetse n’abakoraga akazi ko gucukura muri iki kirombe cyagwiriye abantu, nka Uwimana Mussa, Ndacyayisenga Emmanuel, na Matebuka Jean.
Aba batawe muri yombi na RIB, bacumbikiwe kuri sitaziyo zitandukanye; zirimo iya Remera, iya Kicukuro ndetse n’iya Kimironko.
Uretse icyaha cy’ Ubwicanyi budaturutse ku bushake, aba bantu bakurikiranyweho n’icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, n’icyaha cyo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa Kariyeri nta ruhushya.
RADIOTV10