Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse kwitaba Imana.
Aba bafurere batawe muri yombi hamwe n’abandi bantu babiri, nyuma y’urupfu rwa Frere Benoit Hategekimana wayoboraga ishuri ribanza rya EP Autonome de Butare, witabye Imana tariki 02 Nzeri uyu mwaka.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umunota.com avuga ko dosiye y’aba bihayimana yamaze gutunganywa, ndetse kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukuboza 2025 ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha.
Aba Bafurere ndetse n’abandi bantu babiri bafite aho bahuriye na ririya shuri ryayoborwaga na nyakwigendera, bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, ndetse n’icyo kuzimanganya ibimenyetso.
Abakurikiranyweho ibi byaha, ubu bafungiwe kuri Stasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Ngoma.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yari kumwe na bagenzi be bakajya gusangira n’umwe muri bagenzi babo, bataha saa saba z’ijoro ariko nyakwigendera arembye, aho kumujyana kwa muganga, umwe ajya kumuryamisha aho babaga.
Ngo byageze saa cyenda z’ijoro, nyakwigendera Frere Benoit ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare, CHUB, ariko ko yagezeyo yamaze gushiramo umwuka nk’uko byemejwe n’umuganga wamwakiriye.
Ibi ni byo byatumye aba barimo Abafurere babiri, bakukiranwaho ibyaha birimo icyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, gihanishwa igifungo kuva k’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu iri hagati ya 300.000 Frw na 500.000 Frw.
Ni mu gihe icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, giteganywa n’ingingo ya 245 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, cyo gihanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya 500.000 Frw na miliyoni 1 Frw.
RADIOTV10










ariko aba catolique wagirango ni uwaturoze kunywa inzoga,umenya ari ukubera zimwepadiri yiranguuza ati nimunyweho mwese ubundi akagotomera wenyine