Abahanzi barindwi barimo abaraperi b’amazina akomeye muri muzika Nyarwanda, barimo B-Threy, Riderman, Diplomate, na Ish Kevin, bahuriye mu ndirimbo ‘Kabeho’ yifuriza ineza u Rwanda inagenera ubutumwa abatarwifuriza ibyiza.
Uretse aba bahanzi, iyi ndirimbo kandi irimo abahanzi nka Logan Joe, Angel Mutoni na Malaika Mahoro, aho bahurije hamwe imbaraga bagashyira hanze iki gihangano cyuzuye indangagaciro Nyarwanda.
Ni indirimbo ya B-Threy wahurije hamwe aba bahanzi bandi, aho igaruka ku bigwi by’u Rwanda no kuba iki Gihugu gihagaze bwuma ku mutekano wacyo, kuko inzego zacyo zihora ziri maso.
Iyi ndirimbo kandi igaruka ku bibasira u Rwanda batarwifufiza ibyiza, bibutswa ko bitazabuza iki Gihugu gukomeza mu nzira cyiyemeje cy’iterambere ryacyo n’abagituye, ndetse ikanagaruka ku kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda.
Iyi ndirimbo B-Threy ayisohoye nyuma y’iyo yaherukaga kugaragaramo ya Ish Kevin yitwa ‘Rwanda’ na yo iha ubutumwa abarwanya u Rwanda, ibibutsa ko basa nk’abari mu nzozi kuko imigambi yabo idashobora kugerwaho.
Ni indirimbo ziri kujya hanze nyuma yaho Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thiery anenze abahanzi batifatanya n’Igihugu mu bihe bikomeye ngo bakoreshe inganzo yabo na bo bagiye umusanzu.
Taikun NDAHIRO
RADIOTV10