Abahanzi Ali Kiba wo muri Tanzania uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, na Shaffy; bageze mu Rwanda kwitegura kuzataramira Abaturarwanda mu gitaramo kizasoza umwaka wa 2025 kinabinjiza mu wa 2026.
Aba bahanzi bazaririmba mu gitaramo ‘The Last Night by Kevin Kade’ cyateguwe na Kevin Kade kizaba tariki 31 Ukuboza 2025, bageze mu Rwanda mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukuboza 2025.
Ali Kiba wari uherutse kurarikira Abaturarwanda ko ari bugufi kugera mu Rwanda, yageze i Kigali ntiyagira byinshi atangaza, aho yavuze ko yari afite umunaniro.
Uyu muhanzi n’ubundi wari wakoze ibitaramo muri Tanzania mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko abakunzi be ndetse n’abandi bose bazitabira kiriya giraramo, bazanyurwa, kuko abahishiye byinshi.
Ali Kiba waherukaga gutaramira mu Rwanda muri 2018, ni umwe mu bahanzi bafite abafana benshi muri iki Gihugu, akaba anaherutse gushyira hanze indirimbo isoza umwaka yise ‘December’, biteganyijwe ko azayiririmba muri iki gitaramo.
Ni mu gihe kandi umuhanzi Shaffy usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, na we yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, na we yizeza abazitabira kiriya gitaramo kuzanyurwa.




Photos/Igihe
RADIOTV10











