Bamwe mu bahinzi bavuga ko nubwo imvura yaguye, ariko bakiyishidikanyaho bityo ko batapfa guhita batera imyaka kuko ishobora guhita icika, mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, kibamara impungenge ko imvura igihari.
Iminsi 15 irashize imvura igwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, yanagombye gutuma abahinzi bafatirana, bagatangira gutera imyaka hakiri kare.
Gusa bamwe mu bahinzi barashidikanya kuri iyi mvura, bavuga ko ishobora kubashitura gutya ariko ikazahita icika, bityo ko batapfa guhita batera imyaka.
Umwe ati “Si ndi muto cyane na we urabibona. Ntabwo imvura isanzwe igwa muri uku kwezi. Ushobora gutera imyaka; imvura ikagenda bitarera. None se ubu nteye ubunyobwa inzukira zikaburya wazampa imbuto?”
Uyu muturage avuga kandi uretse n’uku gushidikanya ku mvura, bamwe mu bahinzi banafite ikibazo cy’imbuto n’ifumbire biraboneka.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu Gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr Telesphore Ndabamenye avuga ko urwego rushizwe gutanga ibipimo by’imvura iteganyijwe; rucyemeza ko imvura izagwa kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2023, bityo ko abahinzi badakwiye kugira impungenge.
Ati “Umuhinzi ntabwo twavuga ngo ibipimo byamushuka, ahubwo twamukangurira guhinga kare agatera. Uwo muhinzi twamumara impungenge ahubwo twamukangurira kujya mu murima agahinga. Ntagukekeranya guhari.”
Uyu muyobozi wa RAB yemera ko abahinzi bose batarabona imbuto n’ifumbire, ariko ko n’abo bitarageraho, umusibo ari ejo cyangwa ejobundi.
Ati “Barayibonye ariko ntibaragerwaho bose. Ubundi unakurikije uko bagenda bahinga; igihingwa cyabanje ni umuceri, hakurikiraho ibirayi, ibigori, ibishyimbo n’ibindi byose.”
RAB ishimangira ko igihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2023-2024 kizibanda ku bihingwa bikenerwa kuruta ibindi nk’umuceri, ibigori, ibirayi n’imyumbati, bisanzwe ari n’ibihingwa bishobora kwihanganira impinduka zose zishobora kubaho.
David NZABONIMPA
RADIOTV10