Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku basirikare barimo abo ku rwego rwo hejuru nka General James Kabarebe na General Fred Ibingira.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama.
Uretse General James Kabare na General Fred Ibingira bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, Perezida Kagame kandi yanashyize mu kiruhuko Lt Gen Charles Kayonga, na Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi.
Hanashyizwe mu kiruhuko abandi basirikare bafite ipeti rya Maj Gen, ari bo Maj Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba, na Maj Gen Albert Murasira.
Hari kandi abo ku ipeti rya Brig Gen, ari bo Brig Gen Chris Murari, Brig Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.
Umugaba w’Ikirenga wa RDF kandi yanemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku bandi basirikare bo ku rwego rw’Abofisiye bakuru 83 ndetse n’abo ku rwego rw’Abofisiye bato batandatu (6).
Umukuru w’u Rwanda kandi yanemeje ikiruhuko ku basirikare bo hasi ku rwego rwisumbuyeho 86 mu gihe abandi 678 basoje amasezerano yabo, ndetse abandi basirikare 160 basezererwa ku mpamvu z’uburwayi.
RADIOTV10
Bakoze neza nibaruhuke gusa tuzahora dukeney impanuro zabo