Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Abakekwaho kwiba amakaziye 5 y’inzoga zimwe bakazitaba izindi bakazinywa batamajwe n’ibyo bakoze bagitahurwa

radiotv10by radiotv10
24/04/2024
in Uncategorized
0
Abakekwaho kwiba amakaziye 5 y’inzoga zimwe bakazitaba izindi bakazinywa batamajwe n’ibyo bakoze bagitahurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakekwaho ubujura bw’intama n’inzoga bwakorewe mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Rusizi, ubwo bamaraga gutahurwa nyuma y’uko basanze babihishe mu mwobo, bakijijwe n’amaguru bayabangira ingata.

Ni ubujura bwakozwe mu Murenge wa Gihundwe n’uwa Nkanka, mu ijoro rimwe; ahibwe itungo ry’intama ndetse n’amakaziye y’inzoga, bimwe bikaza gusangwa mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe.

Mukantaganzwa wo muri Giundwe wibwe intama yaburaga amezi abiri ngo ibyare, yavuze ko mu rukerere yashidutse asanga itungo rye ridahari agahita atabaza abaturanyi bakurikirana aho yarengeye bagasanga ryamaze kubagwa.

Yagize ati “Bageze inyuma y’urugo bayicira aho, nanjye mbyuka saa kumi mbona amaraso, ntabaza abaturage bakurikira aho amaraso yagiye ajojoba inzira yose basanga bamaze kuyibaga.”

Byiringiro Leopord wafashwe akekwaho ubu bujura agahita yemera uruhare rwe mu kwiba iyi ntama, yanatanze amakuru kuri bagenzi be bibye amakaziye atanu y’inzoga mu Murenge wa Nkanka bakayahisha mu mwobo.

Yagize ati “Umwe yari yaratubwiye ngo hari ahantu azi intama, twagiye Hakim arakingura, Ishimwe aba arayisohoye, David aba ayikubise umupanga nanjye mba ndayishishuye.”

Uyu ukekwaho ubujura, avuga ko bagenzi be bari bamaze kwiba inzoga bari batangiye kuzinywa, izindi bazihisha mu mwobo.

Abaturage bo muri Nkanka baje bakurikiye abari bamaze kwiba inzoga bakaza kuzisanga mu mwobo, banenga imikorere y’irondo ndetse no kuba abajura bafatwa bugacya barekurwa.

Habarurema Aloys yagize ati “Twamaze kubagota batubwira ko batumena impanga, tugeze hepfo tubona abantu babagiye intama, dukomeza dushakisha tubona umwobo munini upfutse, turebye dusangamo amakesi atanu.”

Bamwe mu baturage bavuga kandi ko umwe mu bafashwe bakekwaho ubu bujura, yababwiye ko “akorana n’abapolisi, akavuga ko n’iyo twamujyana ari iminota micye akagaruka, kandi koko n’ubundi turamufata hashira icyumweru akagaruka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux ashimira abaturage uruhare bagize mu ifatwa rya bamwe mu bakekwa ubu bujura, ndetse akavuga ko abahise bacika bakomeje gushakishwa n’inzego zibishinzwe.

Uwabanje gufatwa ni we watanze amakuru yatumye hatahurwa abandi
Bari bibye amakaziye atanu y’inzoga
Zimwe bari bazitabye mu mwobo

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 14 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje amarangamutima y’ibyishimo by’ikipe akunda yanyagiye indi ikomeye

Next Post

Palestine: Imibiri myinshi y’abantu yatahuwe mu Bitaro yatumye hatangwa itegeko ryihuse

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Palestine: Imibiri myinshi y’abantu yatahuwe mu Bitaro yatumye hatangwa itegeko ryihuse

Palestine: Imibiri myinshi y'abantu yatahuwe mu Bitaro yatumye hatangwa itegeko ryihuse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.