Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abakinnyi ba Bugesera FC bigumuye banga gukora imyitozo…Menya impamvu

radiotv10by radiotv10
06/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abakinnyi ba Bugesera FC bigumuye banga gukora imyitozo…Menya impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi b’ikipe Bugesera FC bakoze igisa no kwigaragambya banga gukora imyitozo kubera ikibazo cy’imishahara bavuga ko batishyuwe.

Ubwo Abatoza bageraga ku kibuga cy’imyitozo kuri uyu wa 4, bahahuriye n’abakinnyi bose nk’uko byari bisanzwe ariko Abakinnyi bahita bamenyesha abatoza ko nta myitozo bari bukore kugeza igihe ubuyobozi bw’ikipe bukemuriye ikibazo cy’imishahara.
Abakinnyi barishyuza ibirarane by’amezi 3, gusa tariki ya 15 z’uku kwa 3, ibirarane bizuzura amezi 4.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC, bwemereye Radio/TV10 ko koko hari ibirarane by’imishahara y’amezi 3 bubereyemo abakinnyi ariko bari bababwiye ko bazabahemba bavuye mu kiruhuko gito cy’ikipe y’igihugu(international break) kiri muri uku kwezi kwa 3, bityo batari bakwiye guhagarika akazi.

“Amafaranga duhemba ikipe ari mu byiciro 2, hari atangwa ku ngengo y’imari isanzwe asohoka mu kwezi kwa 8, n’atangwa ku ngengo y’imari ivuguruye yo mu kwezi kwa mbere, ayo mu kwa mbere rero ntarasohoka” Gahigi Jean Claude, Perezida wa BUGESERA FC aganira na Radio/TV10.
Gahigi yakomeje avuga ko bitari bikwiye ko Abakinnyi banga gukora imyitozo, kuko iyo hari umukinnyi ufite ikibazo cyihutirwa yandikira ubuyobozi bukamuha amafaranga aba yifashisha, akazayakatwa mu gihe azaba yahembwe.

Ikibazo cy’imishahara mu ikipe ya Bugesera si ubwa mbere kivuzwe, cyane ko mu mwaka ushize w’imikino iyi kipe yagejeje ku mezi 5 idahemba, icyakora nyuma iyi mishahara Abakinnyi baza kuyihemberwa rimwe.

Ibi bibaye mu gihe iyi kipe iri kwitegura umukino wa shampiyona w’umunsi wa 20 aho izasura Musanze FC kuri Stade Ubworoherane.

Bugesera FC imaze imyaka 3 irwana no kutanuka mu cyiciro cya 2, ubu iri ku mwanya wa 9 n’amanota 23.

Jean Claude HITIMANA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + sixteen =

Previous Post

DRCongo: Umwana w’Umupolisi yishe umunyeshuri amuteye icyuma

Next Post

Itsinda rya RDF riri muri Centrafrique ryasuye Komanda w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It
IMIBEREHO MYIZA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Itsinda rya RDF riri muri Centrafrique ryasuye Komanda w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye

Itsinda rya RDF riri muri Centrafrique ryasuye Komanda w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.