Abakinnyi b’ikipe Bugesera FC bakoze igisa no kwigaragambya banga gukora imyitozo kubera ikibazo cy’imishahara bavuga ko batishyuwe.
Ubwo Abatoza bageraga ku kibuga cy’imyitozo kuri uyu wa 4, bahahuriye n’abakinnyi bose nk’uko byari bisanzwe ariko Abakinnyi bahita bamenyesha abatoza ko nta myitozo bari bukore kugeza igihe ubuyobozi bw’ikipe bukemuriye ikibazo cy’imishahara.
Abakinnyi barishyuza ibirarane by’amezi 3, gusa tariki ya 15 z’uku kwa 3, ibirarane bizuzura amezi 4.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC, bwemereye Radio/TV10 ko koko hari ibirarane by’imishahara y’amezi 3 bubereyemo abakinnyi ariko bari bababwiye ko bazabahemba bavuye mu kiruhuko gito cy’ikipe y’igihugu(international break) kiri muri uku kwezi kwa 3, bityo batari bakwiye guhagarika akazi.
“Amafaranga duhemba ikipe ari mu byiciro 2, hari atangwa ku ngengo y’imari isanzwe asohoka mu kwezi kwa 8, n’atangwa ku ngengo y’imari ivuguruye yo mu kwezi kwa mbere, ayo mu kwa mbere rero ntarasohoka” Gahigi Jean Claude, Perezida wa BUGESERA FC aganira na Radio/TV10.
Gahigi yakomeje avuga ko bitari bikwiye ko Abakinnyi banga gukora imyitozo, kuko iyo hari umukinnyi ufite ikibazo cyihutirwa yandikira ubuyobozi bukamuha amafaranga aba yifashisha, akazayakatwa mu gihe azaba yahembwe.
Ikibazo cy’imishahara mu ikipe ya Bugesera si ubwa mbere kivuzwe, cyane ko mu mwaka ushize w’imikino iyi kipe yagejeje ku mezi 5 idahemba, icyakora nyuma iyi mishahara Abakinnyi baza kuyihemberwa rimwe.
Ibi bibaye mu gihe iyi kipe iri kwitegura umukino wa shampiyona w’umunsi wa 20 aho izasura Musanze FC kuri Stade Ubworoherane.
Bugesera FC imaze imyaka 3 irwana no kutanuka mu cyiciro cya 2, ubu iri ku mwanya wa 9 n’amanota 23.
Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10