Muhammed Kagawa Ssenoga, rutahizamu uca ku ruhande wakiniraga Express yo muri Uganda na Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa ukomoka muri Egypt, batangiye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa mbere.
Rayon Sports, ikomeje urugamba rwo gushaka uko yakongera imbaraga mu ikipe isanzwe, nyuma y’aho bigaragaye ko isoko ryo mu mpeshyi ishize ritaremwe neza bityo ikipe ikaba ikeneye abandi bakinnyi.
Kagawa Ssenoga w’imyaka 24, ni Umukinnyi wari ufite amasezerano muri Express azageza mu kwa mbere kwa 2027, gusa ikipe ya Rayon Sports yamutumijeho kugira ngo aze akore imyitozo banaganire, mu gihe bakumvikana igahita igura amasezerano ye.
Uyu Musore ubusanzwe udahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru ya Uganda Cranes, yari amaze gutsinda ibitego 6 mu mikino 10 ya shampiyona ya Uganda, aho ikipe ye ubu iri ku mwanya wa 9 mu makipe 16 mu mikino 10 ya shampiyona imaze gukinwa.
Muhammad Ssenoga Kagawa ukina imbere ku ruhande rw’ibumoso, amakuru ahari avuga ko ari James Jimmy Kidega wigeze gukinira Rayon Sports wamurangiye ubuyobozi bw’iyi kipe.
Mu gihe bakumvikana, yaba ari umwe mu bakinnyi benshi bakomoka muri Uganda bakiniye Rayon Sports barimo Mussa Esenu, Charles Bbaale, Simon Tamale, Joachiam Ojera, Yassin Mugume, Davis Kasirye, Mike Sserumaga
Undi mukinnyi mushya wagaragaye mu myitozo mu Nzove mu igeragezwa, ni Umunya-Misiri
Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa w’imyaka 26, akaba akinisha ukuguru kw’imoso, aca ku ruhande rw’imbere iburyo aho bakunze kwita kuri 7.
Aba bakinnyi bashya bariyongera kuri Faustin Likau Kitoko Pizarro, Umunye-Congo Kinshasa ukina hagati yugarira, akinira ikipe ya Flambeau du Centre mu gihugu cy’i Burundi anaheruka mu Rwanda kumvikana na Rayon Sports, nta gihindutse akazaza kuyikinira mu kwezi kwa mbere.
Rayon Sports, ubu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 17 ku rutonde rwa shampiyona, imaze gukina imikino 11, mu gihe irushwa na Police FC ya mbere amanota 9 gusa yo ikaba imaze gukina imikino 12.




Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10











