Abakinnyi ba Kiyovu Sports ihagaze nabi muri iyi minsi, banze gukora imyitozo kubera ibirarane by’imishahara y’amezi atatu bayishyuza, mu gihe habura iminsi ibiri iyi kipe igakina umukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona.
Aba bakinnyi bafashe iki cyemezo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, banga kujya mu kibuga ngo bakore imyitozo kubera ibirarane by’imishahara y’amezi atatu baberewemo.
Kiyovu Sports iri kwitegura umukino wa Police FC w’umunsi wa 22 wa shampiyona, bakinnyi bayo bahisemo kwanga kwitabira imyitozo ya nyuma yitegura uyu mukino.
Amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami rya Siporo, avuga ko abakinnyi bari kwishyuza imishahara y’amezi atatu baberewemo, kandi ko batiteguye kuzakina na Police FC igihe cyose ubuyobozi bwabo butagize icyo bubikoraho.
Kiyovu Sports iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ubu ikaba iri mu makipe abiri ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Uku kudakora imyitozo kw’abakinnyi ndetse n’umwuka uvugwa muri iyi kipe, mubi bishobora gutuma imanuka mu cyiciro cya Kabiri nk’uko bamwe mu basesengura ibya ruhago y’u Rwanda babivuga.
Ubuzima bubi Kiyovu Sports irimo bwatewe n’ibihano yafatiwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amahuru ku Isi FIFA byo kutandikisha abakinnyi bashya kubera kunyuranya n’amategeko mu myaka yashize.
Aime Augstin
RADIOTV10