Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda bagiye kongera kujya ibicu

radiotv10by radiotv10
29/04/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda bagiye kongera kujya ibicu
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi b’abaraperi, Riderman na Fireman bari mu bakunzwe n’abatari bacye mu Rwanda, bagiye gushyira hanze EP y’indirimbo 10 bahuriyeho, nyuma yuko uyu muhanzi Riderman afatanyije na Bull Dog bari baherutse gushyira hanze album yiswe ‘Icyumba cy’Amategeko’ mu gitaramo cyasendeje ibyishimo mu bacyitabiriye.

Iyi EP ihuriweho na Riderman na Fireman, bayise ‘LIGAKI’ cyangwa se ‘Umurwa w’Indwanyi’, igiye kujya hanze nyuma yuko hari abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda byumwihariko abakunzi b’aba bahanzi, basabye kenshi kumva ibihangano bahuriyeho.

Riderman agiye gusohora iyi EP, nyuma yuko agaragarijwe ibyishimo bidasanzwe ubwo hamurikwaga album ‘Icyumba cy’Amategeko’ ahuriyeho n’umuhanzi w’umuraperi Bull Dog.

Abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda, bamaze igihe kuvuga ko byaba byiza humvukanye ibindi bihangano birimo Fireman kuko bashimangira ko ari umwe mu beza muzika nyarwanda ifite.

Uretse ibi bivugwa n’abakunzi b’aba baraperi, Riderman agitangaza aya makuru yongeye kubishimangira avuga ati “Nakoranye na Fireman kuko ari umuhanga cyane, kandi nta ndirimbo twari dufitanye kuva twatangira gukora umuziki.”

Kudakorana indirimbo kw’aba baraperi bari mu beza mu Rwanda, byaterwaga no guhangana kwakunze kubaho hagati y’abahanzi mu kiragano kimwe.

Riderman yakoze umuziki yikorana kuva yatangira uyu mwuga, mu gihe Fireman bagiye gukora yabyirukanye n’itsinda rya Tuff Gang ryakunze kumvikanaho guhangana hagati yaryo n’uyu muhanzi Riderman.

Iyi EP izaba ihuriweho hagati ya Riderman na Fireman, izanatanga igisubizo ku bari bakomeje kwibaza ko haba hakiri inzigo hagati y’aba bahanzi cyangwa hakiriho guhangana.

Umuraperi Riderman
Mugenzi we Fireman

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Ingingo Perezida Kagame yaganiriye n’Umukuru w’Igihugu cya Guinea-Bissau ubaye uwa kabiri yakiriye nyuma y’icyumweru

Next Post

Uwibasiye Umukozi w’Imana Pastor Julienne yagarukanye ubundi butumwa bwumvikanamo kwicuza

Related Posts

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi Shizzo, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, basezeranye imbere y’amategeko. Aba bombi bamaze...

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyasudanikazi Nyakuecky William wamaze kwibatiza akazina ka Gaju, uba mu Rwanda, uvuga ko yanamaze kuba Umunyarwandakazi, yavuze ibintu bitatu akunda...

IZIHERUKA

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwibasiye Umukozi w’Imana Pastor Julienne yagarukanye ubundi butumwa bwumvikanamo kwicuza

Uwibasiye Umukozi w’Imana Pastor Julienne yagarukanye ubundi butumwa bwumvikanamo kwicuza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.