Hari abamugariye ku rugamba bavuga ko bashima Leta uburyo yakoze ibishoboka byose ikabakura mu kubafasha ariko barasaba ko amafaranga bahabwa yo kubatunga yakongerwa kuko atakijyanye n’imihahire ku isoko kuko ubuzima bwahenze. Komisiyo yo gusubiza mubuzima busanzwe abasezerewe ku rugamba yavuze ko izi iki kibazo kandi ngo batangiye gukora ubuvugizi ngo gikemuke.
Tariki ya 04 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ni umunsi hongera gutekezwa ku bagize uruhare bose mu kubohora u Rwanda muri bo harimo n’abamugariye ku rugamba. Abo RadioTV10 yasuye bavuga ko baticuza icyatumye bajya ku rugamba n’ubwo bahatakarije zimwe mu ngingo zabo. Kuri ubu bishimira aho igihugu kigeze kandi ngo baranafashwa mu buzima bwa buri munsi icyakora ngo amafaranga bahabwa akwiye kongerwa kuko kuva batangiye kuyahabwa mu 2007 ngo ubihuje n’isoko akwiye kongerwa.
Umwe yagize ati “Dushima rwose uburyo dufashywamo baduhaye amazu baratuvuza aho dushaka hose mbese ntacyo batadukoreye, gusa ubu amafaranga baduha Ubihuje nisoko nimakeya rwose bakwiye kubitekerezaho bakayongera ni. Ababyeyi kandi turabizeye“
Abamugariye ku rugamba barasaba ko inkunga bahabwa yakongerwa bigendanye n’aho ibiciro bigeze ku isoko
Undi nawe yagize ati “Ubu amafaranga baduha n’aya 2007 nawe ubihuje n’isoko urasanga bitakijyanye, ubuzima bwarahenze cyane kandi nta kindi twashobora gukora ngo kiduteze imbere kubera ubumuga bwacu, birakwiye ko babitekerezaho bakayongera”
Agaruka kuri iki kibazo, umuyobozi wa komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abasezerewe ku rugerero Hon. Nyirahabineza yavuze ko bakizi ariko barimo kugikoraho ubuvugizi ku buryo bizera ko kizakemuka.
Ati” Nibyo koko turabizi ko amafaranga ari macye, natwe twatangiye kubikoraho dosiye twayihaye ababishinzwe kandi barabyumva wenda ni uko n’icyorezo cya COVID-19 cyahise kiza gihungabanya ubukungu ariko komisiyo ibafite ku mutima. Twabizeza ko birimo gutekerezwaho kandi n’abayobozi barabishyigikiye”Hon.Nyirahabineza
Abamugariye ku rugamba bavuga ko bafite ikizere ko abo ubuzima bwabo bureba bazabakemurira ikibazo bafite
Kugeza ubu mu Rwanda hari abasezerewe ku rugerero barenga ibihumbi mirongo irindwi. Muri bo hari abahoze mu mitwe irwanya ubutegetsi mu Rwanda abahoze mu gisirikare cya cyera ndetse n’abahoze mugisirikare cya RDF.
Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10 Rwanda