Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abandi 19 bafunguwe hamwe na Rusesabagina hamenyekanye aho bahise bajya

radiotv10by radiotv10
28/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUTABERA
0
Uregwa mu rubanza rwa Rusesabagina yagize ikibazo cy’umutima bitunguranye bituma urubanza rusubikwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 20 barimo Nsabimana Callixte [Sankara] baregwaga hamwe na Paul Rusesabagina, bakaba baherutse no guhererwa rimwe imbabazi, bahise bajyanwa i Mutobo, aho bamwe muri bo banaburanaga basaba koherezwa.

Aba bantu 20 bafunguriwe rimwe na Paul Rusesabagina ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 24 Werurwe 2023 nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Paul Rusesabagina wari uyoboye iri tsinda ryaregwaga mu rubanza rwari rwaritiriwe MRDC-FLN, we na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, ni bo bavuzwe cyane, ariko iteka rya Minisitiri w’Ubutabera ryasohotse mu igazeti ya Leta ribafungura, rigaragaza ko aba bombi babariwe hamwe n’abandi bantu 18.

Paul Rusesabagina yarekuwe na Gereza yari afungiyemo ya Nyarugenge mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, ahita yerecyeza mu rugo rw’Uhagarariye Qatar mu Rwanda ruri mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo warekuwe nyuma yo kwandirikira Perezida Paul Kagame amusaba imbabazi, anavuga ko nasubira mu muryango we azaba aciye ukubiri n’ibikorwa bya politiki, biteganyijwe ko azava muri uru rugo rw Ambasade wa Qatar yerecyeza muri Qatar, akazavayo ajya aho atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Amakuru yizewe, avuga ko abandi bantu 20 barimo Nsabimana Callixte a.k.a Sankara, bo bahise bajyanwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare kiri i Mutobo.

Aya makuru kandi yanemejwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Hon Nyirahabineza Valerie, yavuze ko aba bantu bageze muri iki kigo kuri iki Cyumweru.

Aba bantu bahoze muri uriya mutwe wa MRCD-FLN, bagiye kunyuzwa mu ngando kugira ngo bahabwe inyigisho mboneragihugu, ubundi bakabona gusubira mu miryango yabo no kubana n’abandi Baturarwanda.

Bamwe muri aba bantu, barimo ababuranye bemera ibyaha banabisabira imbabazi, bakunze kwisabira ko aho gufungwa bari bakwiye kujyanwa muri iki kigo, ubundi bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Bamwe muri bo kandi bari babanje no kunyuzwa i Mutobo, nka Nsengimana Herman wari wasimbuye Sankara ku mwanya wo kuba Umuvugizi wa FLN, na we yari mu babanje kujyanwa muri iki kigo, ariko baza guhita bashyikirizwa inkiko kugira ngo baburane ku byaha bashinjwaga.

 

Aba bantu 19 ndetse n’ibihano bari barakatiwe

  1. Nsabimana Callixte (Sankara): 15
  2. Nsengimana Herman: 5
  3. Bizimana Cassien: 20
  4. Matakamba Jean Berchimans: 20
  5. Shabani Emmanuel: 20
  6. Ntibiramira Innocent: 20
  7. Byukusenge Jean Claude: 20
  8. Nsabimana Jean Damascene: 20
  9. Nikuzwe Simeon: 10
  10. Iyamuremye Emmanuel: 5
  11. Kwitonda Andree: 5
  12. Nshimiyimana Emmanuel: 3
  13. Hakizimana Theogene: 5
  14. Nsanzubukire Felicien: 5
  15. Munyaneza Anastase: 5
  16. Mukandutiye Angelina: 20
  17. Niyirora Marcel: 5
  18. Ndagimana Jean Chretien: 3
  19. Ntabanganyimana Joseph: 3

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 18 =

Previous Post

Umunyadushya DavisD. akomeje urugendo rwo gutaramira EAC yose yigarurire abakunzi mu karere

Next Post

Bwa mbere hagaragajwe uko Qatar yaba yaraje mu bya Rusesabagina byarebaga u Rwanda na USA

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere hagaragajwe uko Qatar yaba yaraje mu bya Rusesabagina byarebaga u Rwanda na USA

Bwa mbere hagaragajwe uko Qatar yaba yaraje mu bya Rusesabagina byarebaga u Rwanda na USA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.