Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko uwo mwanzuro ugamije guhemba umutwe wa Hamas, kandi ko bizatuma iyi ntambara irushaho kumara imyaka myinshi iri imbere.
Ni icyemezo cyatorewe i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, ahari hatumiwemo Ibihugu 125, ariko 50 aba ari byo byohereza intumwa.
Arabia Saudite iyoboye Ibihugu by’Abarabu byose bishyigikiye ko Palesitine ihinduka Igihugu cyigenga, ndetse uruhande rw’Abanyaburayi na rwo ruri muri uyu murongo rukaba rwari n’u Bufaransa n’u Bwongereza. Abo ku Mugabane wa America barangajwe imbere na Canada.
Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres; yatanze umurongo ngenderwaho, agira ati “gukomeza kwigarurira ubutaka bwa Paletine burimo n’uburasirazuba bwa Yerusalemu; ntibyemewe, bigomba guhagarara. Tureke amahitamo atari yo ari hagati ya Leta ya Palestine n’umutekano wa Israel. Ntabwo kwigarurira Igihugu cy’abandi bitanga umutekano. Ikibazo cy’umutekano wa Israel kigomba kwitabwaho kimwe n’uburenganzira bw’abaturage ba Palestine.
Tugomba guhamagarira Israel kwiyemeza kubahiriza amahoro anyuze mu gushyiraho Leta ebyiri kandi ikirinda ibintu byose bishobora kuyibangamira.”
Minisitiri w’Intebe wa Palestine, Mohammad Abdullah Mohammad Mustafa na we yagaragaje ikigomba gukorwa kugira ngo Igihugu cyabo gitekane.
Yagize ati “Hamas igomba kuva ku butegetsi bwa Gaza, kandi intwaro zayo ikazishyikiriza Leta ya Palestine, kandi twe twiteguye gusaba ingabo z’akarere n’iz’amahanga kuza kuharinda bafatanyije na Leta ya Palestine. Urugendo rw’amahoro rugomba gutangirira ku ntambwe yo kwemera Leta ya Palestine. Ntihashobora kubaho igisubizo kivuye muri Leta ebyiri; mu gihe uburasirazuba bwa Yerusalemu butaraba umurwa mukuru wa Palestine.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot yavuze ko ibyo bavugiye aho bidateze guhinduka.
Ati “Ubu dutangiye urugendo rudasubira inyuma mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwo hagati, kandi mubrabona ko byatangiye gutanga umusaruro. Ubu twinjiye mu gukemura ikibazo binyuze mu biganiro mu buryo bwa nyabwo. Hagomba kujyaho Leta ya Palestine, kureka intambara no kumvikana na Israel, kuvugurura imitegekere ya Palestine no gutegeka Hamas gushyira intwaro hasi.”
Faisal bin Farhan bin Abdullah bin Faisal bin Farhan Al Saud, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Arabia Saudite, yavuze ko iyi ngingo yahise yinjira mubyo Israel igomba gukora kugira ngo ibi Bihugu byombi biganire uburyo byo kubyutsa imibanire.
Ati “Kwemera leta ya Palestine byatuma twongera kuganira uburyo bwo kubyutsa imibanire, ibyo bigomba kubanzirizwa no guhagarika intambara muri Gaza. Ntabwo twagira icyizere cyo kuganira mu gihe tubona abantu bari kwicwa, inyubako zihirikwa abantu birirwa mu miborogo muri Gaza. Tugomba kubanza kwemeza Leta ya Palestine. Nibigerwaho; ni bwo tuzaganira uburyo bwo kunoza imibanire.”
Mu butumwa banyujije ku biro by’ubunymabanga bwa Leta bushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za America, iki Gihugu cyagaragaje ko Marco Rubio atishimiye ibyahavugiwe muri biriya biganiro.
Bagize bati “Ibi ntibizana amahoro ahubwo bizatuma intambara irushaho kumara igihe, bikomeza Hamas. Ni nko kuyibembera ko ibangamiye uburyo bwiza bwo kugera ku mahoro nyayo.
Ibi ni nko gukubita urushyi mu maso y’abantu barokotse iterabwoba ryabaye ku italiki 7/10, ni ugushyigikira iterabwoba, bituma abatwawe bunyago bahezwa mu byobo.
Twe dushyize imbere dipolomasi ya nyayo itari inama zigamije kwiyerekana nk’abafite icyo bamaze.”
Ibi byakiriwe neza i Yeruzalemu, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Isarel, Gideon Sa’ar yavuze ko icyo gitutu kitazigera kibakura ku izima, anashimira icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za America.
Yagize ati “Ese iyo bavuze ngo muhagarike iyi ntambara; baba bashaka kuvuga iki? Guhagarika intambara mu gihe Hamas ikiyoboye Gaza; byaba ari akaga ku baturage ba Israel na Palestine. Nubwo washyira kuri Israel igitutu kingana iki; ibyo ntibizigera bibaho.”
Ikindi bari gushaka gusaba Leta ya Israel ni ukwemera leta ya Palestine. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa yavugiye i Washington ko u Burayi bugomba gushyira igitutu kuri Israel.
David NZABONIMPA
RADIOTV10