Umunyamakurukazi Umukazana Germaine ukorera Radiyo imwe mu Rwanda, yambitswe impeta y’urukundo na mugenzi we Ruzindana Janvier bakorana, amusaba ko bazashyingiranwa.
Aba banyamakuru bombi bakorera Kigati Today isanzwe inabarizwamo Radio ya KT Radio, bambikanye impeta y’urukundo ubwo Umukazana yari amaze gusobanura igitabo cye gisoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, mu bizwi nka defense.
Umukazana uzwi mu kiganiro KT Parade akora kuri KT Radio, yatangaje ko umukunzi we Ruzindana Janvier basanzwe bakorana kuri Kigali Today, yamutunguye akamwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazashyingiranwa.
Yavuze ko umunsi yamurikiyeho icyo gitabo cye gisoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, wari uzwi n’umukunzi we, wahumuza we n’abari bamuherekeje bakajya kwica akanyota, bageze aho bagombaga gufatira icyo kunywa atungurwa n’umukunzi we anahamwambikira impeta.
Ati “Mvuye muri defense na ba bashuti bari bamperekeje ngo dusangire agafanta, mba ndamubonye, njya kumusuhuza, maze kumusuhuza nkiri mu byishimo ko mubonye kandi ntabitekerezaga, mpindukiye mbona ari kunsaba ko twabana.”
Uyu munyamakurukazi avuga ko na we yatunguwe n’iki gikorwa yakorewe n’umukunzi we, ariko ko atari yiteguye ko amwambika impeta kuri uwo munsi.
Abazi aba banyamakuru bombi, bemeza ko urukundo rwabo rumaze igihe, ndetse nyuma yo kwambikana impeta, bakaba biteguye no gukora ubukwe ubundi bakazibanira nk’umugore n’umugabo.


RADIOTV10