Umunyamakuru Uwihanganye Barahira Fuadi ndetse na mugenzi we Rugaju Reagan bari mu bakunzwe na benshi mu biganiro bya Siporo, bahuriye mu kiganiro, na bo babazwa ku bibazo nkarishyabumenyi.
Ni mu kiganiro 10 Battle kimaze kwigarurira imitima ya benshi, gihuriramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye mu Rwanda, gitambuka kuri bitangazamakuru bya RADIOTV10.
Umunyamakuru Fuadi Uwihanganye ukorera imwe mu maradiyo yibanda ku biganiro bya Siporo, ubwo yinjiraga muri iki kiganiro, yiyibukije ko na we yanyuze kuri iki gitangazamakuru cya RADIOTV10 gitambukaho iki kiganiro, avuga ko “mu rugo hahora ari mu rugo.”
Iki kiganiro gisanzwe gitangwamo igitekerezo, ubundi abatumiwe bakagira icyo bakivugaho mu masegonda 30’’, cyahereye ku mubare w’abasifuzi basifura muri shampiyona y’u Rwanda, Fuadi akavuga ko yavuga bane, akanabavuga, agahita yegukana inota rya mbere.
Ikibazo cya kabiri, babajijwe ku bakinnyi bakomoka muri Brazil bakinaga muri shampiyona y’u Bwongereza y’umwaka w’imikino uheruka, Rugaju avuga ko yavuga batanu, mu gihe Fuadi yavuze ko yavuga batandatu, undi akavuga ko yavuga barindwi, Fuadi akongera kuvuga ko yavuga umunani, ariko amasegonda 30’’ akarangira avuze barindwi, bituma Rugaju yegukana na we inota rya mbere.
Uyu mukino wanyuragamo ukazamo n’urwenya hagati y’aba banyamakuru basanzwe bazwiho kuganira no gutebya, ubundi bagaseka.
Uyu mukino 10 Battle, warangiye wegukanywe na Uwihanganye Fuadi, ku manota ane, mu gihe Rugaju Reagan yari afite amanota atatu. Rugaju atebya, yahise agira ati “N’ubundi ni mukuru wanjye ariko.” Bombi bahise baseka.
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10