Abanyeshuri bane bo mu Ngabo z’u Rwanda, bahawe impamyabumenyi nyuma yo kurangiza amasomo mu bijyanye n’ubukanishi muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Aba banyeshuri bo mu Ngabo z’u Rwanda, bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gicurasi, igikorwa cyabereye ku cyicaro Gikuru ry’iyi Kaminuza ya Oklahoma Christian University.
Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, bwagize buti “Kuri uyu wa 02 Gicurasi 2025, abanyeshuri bane ba RDF, ari bo Kamanda Bwiza Dianah, Benegusenga Anita, Ishimwe Teta Cynthia, na Bakareke Urujeni Cynthia, bahawe impamyabuemyi muri Mechanical Engineering muri Oklahoma Christian University, muri Leta Zunze Ubumwe za America.”
Ubuyobozi bwa RDF buvuga kandi ko uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi, wanitabiriwe n’Uhagarariye inyungu za Gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Colonel Raoul Bazatoha.
Aba Banyarwandakazi bo mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo muri iri shuri rikomeye muri USA hatarashira ukwezi abandi Banyarwanda babiri barangije amasomo ya Gisirikare mu ishuri Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza.
Iri shuri ryo mu Bwongereza, aba Banyarwanda babiri ari bo Mugisha Blaine na Yuhi Cesar barangijemo mu kwezi gushize, ryanizemo Ian na Brian Kagame, abana ba Perezida Paul Kagame, aho umwe muri bo Ian Kagame yahise aninjira mu Ngabo z’u Rwanda, ubu akaba ari mu mutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru.

RADIOTV10