Polisi y’u Rwanda yakiriye Abapolisi bashya 2 072, basoje amahugurwa n’amasomo mu kigo cya Polisi cya Gishari, banagaragaje imwe mu myitozo bahawe.
Aba bapolisi bashya 2 072 barimo 1 645 b’igitsinagabo n’ab’igitsinagore 427, bari bamaze amezi 09 muri aya masomo aho ubumenyi butandukanye ndetse n;ubushobozi n’imyitwarire ya kinyamwuga mu kazi ka Gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihgu, Alfred Gasana yashimiye aba Bapolisi bashya kuba binjiye mu Giposi cy’u Rwanda.
Yagize ati “Bapolisi murangije amahugurwa, ndabashimira kuba mwarahisemo neza, mukaza muri uyu mwuga. Inyigisho mwahawe, ni umusingi ukomeye muzubakiraho, kugira ngo muzakore neza imirimo ibategereje.”
Minisitiri Gasana yakomeje ashimira na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje kongera umubare w’Abapolisi, kandi byose bikaba bigamije kurushaho gucunira umutekano Abaturarwanda n’ibyabo.
Ati “Ndashimira kandi Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu cyacu, kuba bukomeje kongera umubare w’abashinzwe umutekano. Ndashimira Abanyarwanda, ku bufatanye bwa buri munsi butuma Polisi y’u Rwanda ibasha kurangiza neza inshingano zayo.”
Yaboneyeho kandi kwibutsa ko iki gikorwa kibaye mu gihe Abaturarwanda begereza iminsi mikuru, bityo ko bakwiye kwitwararika kugira ngo hatazagira igihungabanya umutekano.
Ati “Turimo kwinjira mu minsi mikuru isoza Umwaka wa 2023, tunatangira umwaka mushya wa 2024. Ni ngombwa ko twirinda icyo aricyo cyose cyaduhungabanyiriza umutekano, turushaho gukaza ingamba mu kuwubungabunga.”
RADIOTV10