Abantu 11 bakurikiranyweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ryaranzwe no kudahuza imvugo, ahubwo bumvikana bashinjanya hagati yabo.
Urubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo aba bantu, ryaburanishijwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ubarebeye inyuma abantu batanu bemera icyaha ntibakeye ariko abantu batandatu bahakana icyaha baracyeye.
Abantu batandatu, batatu muri bo bahakana icyaha bunganiwe na Me Alexis Moise Rubimbura, naho abandi batatu bahakana icyaha bunganiwe mu mategeko na Me Kalisa Charles.
Abemera icyaha bo nta mwunganizi mu mategeko bafite.
Ubushinjacyaha bubarega ko bacukuraga amabuye y’agaciro nta byangombwa bafite, kandi umuyobozi w’akarere ka Nyanza n’inzego z’umutekano bari barababujije gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi bikorwa byabereye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, aho baburijwe gucukura ariko baranga bakomeza kubikora.
Bimwe mu byo Ubushinjacyaha bwashingiyeho bubazana imbere y’urukiko ni abantu batanu baregwa bemera icyaha ndetse bakanemera ko nubwo bakoze icyaha, ariko bari abakozi kandi abo bakoreraga bari imbere y’urukiko (na bo barimo kuburana).
Ubushinjacyaha busaba ko abaregwa bose bakurikiranwa funzwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Me Moise Alexis Rubimbura wunganira abantu batatu bahakana icyaha, yavuze ko abakiriya be badakwiye kuryozwa icyaha ko nubwo bitwa abakoresha ariko abitwa abakozi babo nta masezerano y’akazi bafitanye.
Umucamanza ati “Yego, ariko abakiriya bawe barakekwa?” Me Alexis na we ati “Yego, barakekwa kubera amagambo gusa ariko nta kindi kimenyetso gihari gituma bakekwaho icyaha.”
Umucamanza at “Me Alexis ku bwawe uruhande uriho abakiriya bawe bari imbere y’urukiko bazanwe ari amagambo gusa?” Me Alexis na we mu gusubiza ati “Yego rwose abo nunganira bari imbere y’urukiko kubera amagambo gusa.”
Me Alexis Moise Rubimbura yasabye ko abakiriya be uko ari batatu bakurikiranwa badafunze.
Me Kalisa Charles na we wunganira abantu batatu bahakana icyaha, na we ati “Murakoze Nyakubahwa Perezida w’inteko, Itegeko Nshinga ryateganyije ko buri Munyarwanda wese agira uburenganzira bwo gukurikiranwa yidegembya, gusa umuntu akaba yafungwa mu bihe bidasanzwe cyangwa hari impamvu zikomeye zituma afungwa, kandi abo nunganiye nta mpamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha, yewe ntibanafashwe ahubwo hafashwe abemera icyaha.”
Kuri Me Kalisa Charles we abona abemera icyaha muri iyi dosiye ari uburyo bwo gukururiramo abatemera icyaha, agasaba ko abakiriya babo bafungurwa by’agateganyo.
Abandi bantu batanu biregura bahuriye ku kwemera ko bacukuraga amabuye y’agaciro, ariko batari bazi ko nta byangombwa bihari kuko ababakoreshaga (abakoresha buvuga na bo bareganwa) bari bazi ko babifite.
Umwe ati “Umushomeri wese iyo ahawe akazi aragakora.”
Kuba bafungwa iminsi 30 y’agateganyo byo ntibabyemera. Umwe ati “Ndafungwa kubera iki ba boss (abakoresha) banjye kandi bahari, ahubwo bafungwe banacibwe amande!” (Abari baje kumva uru rubanza bahise basekera rimwe).
Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo buvuga ko abakoresha n’abakoreshwa nta masezerano y’akazi bari bafite koko. Umushinjacyaha ati “Aba bahakana icyaha impamvu nta masezerano y’akazi batangaga, ni uko bakoraga ibitemewe bityo kandi uwo ukoresha umuha amabwiriza.”
Me Kalisa Charles wunganira abantu batatu bahakana ko batakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe, yongeye guhabwa ijambo avuga ko abashinja abaregwa bari kwirengera.
Me Kalisa Charles ati “Ibyo barimo ni amatakirangoyi.”
Me Alexis Moise Rubimbura na we wunganira abantu batatu bahakana icyaha, yavuze ko abakiriya be nta sano muzi bafitanye no gutanga akazi.
Umucamanza ati “Me Alexis turi mu nzira (procedure) zo kubakekaho icyaha.” Me Alexis na we ati “Nyakubahwa Perezida twaje kwisobanura ku makuru gusa, nta kindi kimenyetso gihari.”
Umucamanza ati “Soza byose tuzabisuzuma.”
Mu rukiko izina Rtd Major Rugamba Robert, Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi bumvikanyemo kuko umwe mu bahakana icyaha yemeye ko yakoze ubucukuzi bw’agaciro akorera abo bahoze mu ngabo z’u Rwanda, ariko yaje kubireka mu mwaka wa 2024.
Izina Munyambi, Bulu, Diane na yo yumvikanye mu rukiko ko bakoranaga na bamwe mu baregwa ariko bo badafunzwe.
Intandaro y’aba bose gufungwa ni abantu icyenda bigeze gutemwa bifitanye isano n’amabuye y’agaciro, icyo gihe inzego z’umutekano zahise zikora iperereza hafungwa abantu 17 barimo na Rtd Major Rugamba Robert na Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi, bo baregwaga gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko baza gufungurwa n’ubushinjacyaha gusa imitungo yabo irafatirwa.
Inzego z’ibanze mu karere ka Nyanza na RIB yo ku rwego rw’igihugu bagiye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza kujya inama babuza abantu gucukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko, ariko n’ubundi bigaragara ko hari abinangiye banga kureka ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Abari kuburana ubu hafi ya bose wumva bazwi ku mazina atari mu byangombwa byabo (aho humvikana ayo bakunze kwitwa nka Gasongo, n’andi).
Niba nta gihindutse umucamanza azatangaza icyemezo muri uku kwezi k’Ukwakira, 2025.
Ivomo: Umuseke
RADIOTV10