Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abarimo ‘Capitaine’ b’igisirikare cya Congo biciwe mu mirwano yabahuje n’imitwe irimo urwanya u Burundi

radiotv10by radiotv10
07/05/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Abasirikare babiri bikekwa ko bari baganjijwe na manyinya bishe barashe abantu 15
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare babiri bo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) barimo ufite ipeti rya ‘Capitaine’ bivuganywe n’igico batezwe n’abarwanyi b’imitwe irimo uwa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Aba basirikare babiri bo mu Ngabo za DRC, baguye muri iyo mirwano yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025 muri Gurupoma ya Bijombo muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD gikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko uretse umusirikare ufite ipeti rya Capitaine, hanapfuye uwari ufite ipeti rya Adjudant muri FARDC.

Bahitanywe n’igico batezwe n’ihuriro rizwi nka Android, umutwe wa RED-Tabara urwanya Ubutegetsi bw’u Burundi ufite ibirindiro mu mashyamba ya DRC, ndetse n’umutwe w’Abanyekongo uzwi nka Twirwaheno.

Iki gitangazamakuru kivuga ko iki gico n’imirwano byahitanye abasirikare babiri mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu duce twa Mugeti na Muravya, mu misozi miremire ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Iyi mirwano yabaye mu gihe hamaze iminsi hanavugwa indi ikomeye ihanganishije igisirikare cya DRC gifatanyije n’umutwe wa Wazalendo bamaze iminsi bahanganyemo n’abarwanyi ba AFC/M23 mu bice by’imisozi miremire muri Uvira, aho bivugwa ko uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa Congo uri gufashwa n’abarimo iri Huriro rizwi nka Android, RED-Tabara na Twirwaheno.

Umutwe wa RED-Tabara uvugwa muri iyi mirwano yahitanye abasirikare babiri ba Congo, usanzwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi na bwohereje abasirikare gufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Next Post

Hagaragaye kutavuga mu buryo bweruye ubwo Ntazinda yagezwaga mu Rukiko ariko ibyo aregwa biramenyekana

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragaye kutavuga mu buryo bweruye ubwo Ntazinda yagezwaga mu Rukiko ariko ibyo aregwa biramenyekana

Hagaragaye kutavuga mu buryo bweruye ubwo Ntazinda yagezwaga mu Rukiko ariko ibyo aregwa biramenyekana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.