• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abarimo ‘Capitaine’ b’igisirikare cya Congo biciwe mu mirwano yabahuje n’imitwe irimo urwanya u Burundi

radiotv10by radiotv10
07/05/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Abasirikare babiri bikekwa ko bari baganjijwe na manyinya bishe barashe abantu 15
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare babiri bo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) barimo ufite ipeti rya ‘Capitaine’ bivuganywe n’igico batezwe n’abarwanyi b’imitwe irimo uwa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Aba basirikare babiri bo mu Ngabo za DRC, baguye muri iyo mirwano yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025 muri Gurupoma ya Bijombo muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD gikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko uretse umusirikare ufite ipeti rya Capitaine, hanapfuye uwari ufite ipeti rya Adjudant muri FARDC.

Bahitanywe n’igico batezwe n’ihuriro rizwi nka Android, umutwe wa RED-Tabara urwanya Ubutegetsi bw’u Burundi ufite ibirindiro mu mashyamba ya DRC, ndetse n’umutwe w’Abanyekongo uzwi nka Twirwaheno.

Iki gitangazamakuru kivuga ko iki gico n’imirwano byahitanye abasirikare babiri mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu duce twa Mugeti na Muravya, mu misozi miremire ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Iyi mirwano yabaye mu gihe hamaze iminsi hanavugwa indi ikomeye ihanganishije igisirikare cya DRC gifatanyije n’umutwe wa Wazalendo bamaze iminsi bahanganyemo n’abarwanyi ba AFC/M23 mu bice by’imisozi miremire muri Uvira, aho bivugwa ko uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa Congo uri gufashwa n’abarimo iri Huriro rizwi nka Android, RED-Tabara na Twirwaheno.

Umutwe wa RED-Tabara uvugwa muri iyi mirwano yahitanye abasirikare babiri ba Congo, usanzwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi na bwohereje abasirikare gufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + fifteen =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Next Post

Hagaragaye kutavuga mu buryo bweruye ubwo Ntazinda yagezwaga mu Rukiko ariko ibyo aregwa biramenyekana

Related Posts

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Next Post
Hagaragaye kutavuga mu buryo bweruye ubwo Ntazinda yagezwaga mu Rukiko ariko ibyo aregwa biramenyekana

Hagaragaye kutavuga mu buryo bweruye ubwo Ntazinda yagezwaga mu Rukiko ariko ibyo aregwa biramenyekana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.