Abantu bane barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi ‘Yampano’, baherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, baragaruka imbere y’Urukiko burana ubujurire.
Uretse Djihad, abandi bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ni Ishimwe Patrick AKA Pazzo Man, Kwizera Nestor [Pappy Nesta], na Ishimwe François Xavier.
Aba bose uko ari bane bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’ateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagisomye tariki 17 Ukuboza 2025, rukemeza ko bafungwa by’agateganyo mu gihe mugenzi wabo Kalisa John uzwi nka K-John, we yarekuwe by’agateganyo.
Aba uko ari bane batanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, bajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruburanisha ubujurire bwabo none ku wa Mbere tariki 29 Ukuboza 2025.
Aba uko ari batanu batawe muri yombi mu bihe bitandukanye nyuma yuko hasakaye amashusho y’umuhanzi Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.
Ishimwe Patrick AKA Pazzo Man uri mu bafashwe bwa mbere nyuma yuko umuhanzi Uworizagwira Florien atanze ikirego, afatwa nk’uza ku isonga mu bakekwaho gukwirakwiza ariya mashusho, ngo kuko ari we wigeze kugira uburyo bwo kuba yayageraho dore ko yahoze abana n’uyu muhanzi mu nzu imwe, aho yanabashaga gukoresha telefone ye na Email byariho ariya mashusho ya Yampano ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.
Naho umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ubushinjacyaha bwavuze ko afite urubuga ruhuriramo abantu benshi kuri WhatsApp yise Aba-Chou, bivugwa ko yayanyuzagaho anakangurira abaruriho kuyareba.
RADIOTV10











