Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko impugenge ryagaragaje niriramuka rirekuye Umujyi wa Uvira, zahise zigaragaza nyuma yo kuhava byuzuye, kuko hahise hakorwa ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage birimo ubusahuzi.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ubwo Ihuriro AFC/M23 ryari rimaze gukura byuzuye abarwanyi baryo muri uyu mujyi wa Uvira ryari ryafashe mu ntangiro z’Ukuboza 2025.
Mbere yuko iri huriro rirekura uyu mujyi, ryari ryabitangaje mu itangazo ryashyize hanze, rivuga ko ryafashe iki cyemezo nyuma yo kubisabwa n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America, ariko rigasaba ko hashyirwaho uburyo bwizewe ko abatuye uyu mujyi bazasigara mu mahoro asesuye.
Iri Huriro kandi ryasabaga ko uyu Mujyi ujyanwamo ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, kugira ngo ryizere ko ibyo ryasabaga bishyirwa mu ngiro.
Gusa ubwo ryamaraga kuhakura abarwanyi baryo mu buryo bwuzuye, abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ukorana n’igisirikare cya Leta, bahise bawiraramo, batangira gukora ibikorwa bibi.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, mu butumwa yatanze kuri iki Cyumweru; yavuze ko impungenge bagaragaje mbere, zahise zigaragaza nyuma yo kuva muri uyu mujyi.
Yagize ati “Impungenge twagaragazaga zabaye impamo: Kubangamira abaturage, gusahura imitungo y’abantu n’iy’abikorera, guhiga abantu, ubwicanyi, kumenesha abaturage b’Abatutsi b’Abanyamurenge n’ibindi, akajagari kari kateguwe kandi abantu bose bari baburiwe.”
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko bari bagaragaje ingamba zikwiye kubahirizwa igihe bazaba bavuye muri uyu mujyi wa Uvira, ariko ko zitahawe agaciro na busa.
Ati “Ni nde uzabazwa aya y’amateka? Kubera ko inzira yacu iri mu kaga, kuba abantu bakwigira ba ntibindeba, ntibikwiye.”
Ihuriro AFC/M23 kandi riherutse gutangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge bemeranyijweho mu biganiro by’i Doha, aho rukomeje kugaba ibitero mu bice binyuranye birimo ibyifashisha indege zitagira abapilote, binahitana inzirakarengane nyinshi bikanangiza ibikorwa bya rubanda.
RADIOTV10











