Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasanzwe mu rugo rw’uwo mu Itorero ‘Christo w’Abera’ ritemewe bakurikiranyweho kwigomeka

radiotv10by radiotv10
21/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abasanzwe mu rugo rw’uwo mu Itorero ‘Christo w’Abera’ ritemewe bakurikiranyweho kwigomeka
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batanu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bakurikiranyweho kwigomeka ku buyobozi nyuma yuko bafatiwe mu rugo rw’umuyoboke mu Itorero ritemewe bise Christo w’Abera, utuye mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke.

Aba bantu batanu barimo abagore babiri n’abagabo batatu berekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, nyuma yuko bafashwe mu cyumweru gishize tariki 19 Mutarama.

Aba bantu ni Miniani Damascene ari na we nyiri urugo rwafatiwemo aba bantu, Nyiramabumba Monique, Mukamana Francine, Zikamabahari Alexis, na Bizimungu Jean Damscene.

Igikorwa cyo kubereka Itangazamakuru, cyabereye mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Kabiri, cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko aba bantu bafatiwe mu rugo rw’umuturage ubarizwa mu Itorero Christo w’Abera ritemewe mu Rwanda, ndetse ryanahagaritswe ubwo hakorwaga ubugenzuzi bw’amatorero n’amadini bitujuje ibisabwa.

Bafatanywe n’abandi bantu 20 na bo bariho basengera mu rugo rw’uyu muturage, ubu na we uri muri aba batanu batawe muri yombi, aho abandi barekuwe kuko basanze nta mpamvu yo gukurikiranwa bafunze.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yagize ati “Iperereza rero riza kugaragara ko abafite uruhare rutaziguye ari batanu bakaba ari bo bari gukurikiranwa mu nzira z’ubutabera, bariya batanu bafatanywe n’abandi 20 ariko iperereza n’isensengura riza kugaragaraza ko bafite uruhare rutaziguye.”

Dr Murangira akomeza avuga ko aba bantu bakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi, giteganywa n’ingingo ya 230 y’Itegeko Riteganya Ibyaha n’Ibihano muri Rusange, aho ugihamijwe ahanishwa gufungwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Ati “Aba bantu mwabonye bakaba bararenze ku mabwiriza ajyanye no gusenga, amabwiriza ajyanye no gushyiraho insengero n’aho gusengera.”

Aba batawe muri yombi, bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Shangi muri aka Karere ka Nyamasheke, mu gihe hagikorwa iperereza, kugira ngo hakorwe dosiye y’ikirego cyabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze ko aba bantu bafashwe, basanzwe bari mu batitabira gahunda za Leta ku buryo ahabereye ibikorwa bijyanye n’iterambere ry’Igihugu n’iry’abaturage, batazijyamo.

Ati “Usanga kenshi batahaza, uko kutahaza rero bivuze ko baba banabizi ko n’ubundi ibyo bakora bitari mu mucyo, kuko n’ubundi abaturage bamenyereye kuganira n’ubuyobozi n’ubundi turababona mu Nteko z’Abaturage.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − one =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Musenyeri w’Itorero rimwe mu Rwanda yatawe muri yombi hatangazwa n’impamvu

Next Post

Bidasubirwaho hafashwe icyemezo ntakuka ku by’amasezerano y’Umutoza w’Amavubi yarangiye

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bidasubirwaho hafashwe icyemezo ntakuka ku by’amasezerano y’Umutoza w’Amavubi yarangiye

Bidasubirwaho hafashwe icyemezo ntakuka ku by’amasezerano y’Umutoza w’Amavubi yarangiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.