Abantu batanu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bakurikiranyweho kwigomeka ku buyobozi nyuma yuko bafatiwe mu rugo rw’umuyoboke mu Itorero ritemewe bise Christo w’Abera, utuye mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke.
Aba bantu batanu barimo abagore babiri n’abagabo batatu berekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, nyuma yuko bafashwe mu cyumweru gishize tariki 19 Mutarama.
Aba bantu ni Miniani Damascene ari na we nyiri urugo rwafatiwemo aba bantu, Nyiramabumba Monique, Mukamana Francine, Zikamabahari Alexis, na Bizimungu Jean Damscene.
Igikorwa cyo kubereka Itangazamakuru, cyabereye mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Kabiri, cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko aba bantu bafatiwe mu rugo rw’umuturage ubarizwa mu Itorero Christo w’Abera ritemewe mu Rwanda, ndetse ryanahagaritswe ubwo hakorwaga ubugenzuzi bw’amatorero n’amadini bitujuje ibisabwa.
Bafatanywe n’abandi bantu 20 na bo bariho basengera mu rugo rw’uyu muturage, ubu na we uri muri aba batanu batawe muri yombi, aho abandi barekuwe kuko basanze nta mpamvu yo gukurikiranwa bafunze.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yagize ati “Iperereza rero riza kugaragara ko abafite uruhare rutaziguye ari batanu bakaba ari bo bari gukurikiranwa mu nzira z’ubutabera, bariya batanu bafatanywe n’abandi 20 ariko iperereza n’isensengura riza kugaragaraza ko bafite uruhare rutaziguye.”
Dr Murangira akomeza avuga ko aba bantu bakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi, giteganywa n’ingingo ya 230 y’Itegeko Riteganya Ibyaha n’Ibihano muri Rusange, aho ugihamijwe ahanishwa gufungwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.
Ati “Aba bantu mwabonye bakaba bararenze ku mabwiriza ajyanye no gusenga, amabwiriza ajyanye no gushyiraho insengero n’aho gusengera.”
Aba batawe muri yombi, bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Shangi muri aka Karere ka Nyamasheke, mu gihe hagikorwa iperereza, kugira ngo hakorwe dosiye y’ikirego cyabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze ko aba bantu bafashwe, basanzwe bari mu batitabira gahunda za Leta ku buryo ahabereye ibikorwa bijyanye n’iterambere ry’Igihugu n’iry’abaturage, batazijyamo.
Ati “Usanga kenshi batahaza, uko kutahaza rero bivuze ko baba banabizi ko n’ubundi ibyo bakora bitari mu mucyo, kuko n’ubundi abaturage bamenyereye kuganira n’ubuyobozi n’ubundi turababona mu Nteko z’Abaturage.”
RADIOTV10