Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abasirikare ba S.Sudan bambariye urugamba nabo biteguye kwinjira muri DRCongo

radiotv10by radiotv10
02/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Abasirikare ba S.Sudan bambariye urugamba nabo biteguye kwinjira muri DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yatangaje ko na yo igiye kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare 750 bazaba bagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bw’iki Gihugu irimo uwa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC.

Byatangajwe na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir nkuko byemejwe na Radio Miraya isanzwe ari iy’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki Gihugu (Sudani y’Epfo).

Perezida Salva Kiir yavuze ko iyi batayo izoherezwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwazahajwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati “Sudani y’Epfo yemeye gutanga batayo y’abasirikare 750 mu ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Aba basirikare bazoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutanga umusanzu wo kugarura amahoro mu barasirazuba bwaho.”

Aba basirikare ba Sudan y’Epfo, bazaba basanzeyo aba Kenya barenga 900 bamaze kugera i Goma mu kwezi gushize ndetse n’abandi 1 000 ba Uganda na bo boherejwe muri DRC mu butumwa bwa EAC n’abandi b’u Burundi bamazeyo igihe.

Kohereza abasirikare bo mu Bihugu bya EAC, biri mu myanzuro yafatiwe mu nama zagiye zibera i Nairobi zabaga zigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mucye umaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ikibazo cyongeye gukaza umurego ubwo umutwe wa M23 wubugara imirwano ndetse ukaba umaze iminsi uhanganye n’igisirikare cya Congo (FARDC).

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi iherutse gusabwa gukomeza kuganira n’imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri iki Gihugu, mu gihe ubutegetsi bwacyo bwamaze gufata umutwe wa M23 nk’uw’iterabwoba ndetse bukaba buvuga ko butazaganira na wo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

U Rwanda rutahabwaga n’urumiya y’inkunga mu butumwa bwa RDF muri Mozambique rwakiriye inkuru nziza

Next Post

Hamenyekanye icyatumye ibiganiro by’i Nairobi bya Congo n’imitwe bizamo kirogoya itunguranye

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye icyatumye ibiganiro by’i Nairobi bya Congo n’imitwe bizamo kirogoya itunguranye

Hamenyekanye icyatumye ibiganiro by’i Nairobi bya Congo n’imitwe bizamo kirogoya itunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.