Abarwanyi barenga ibihumbi bitatu barimo abasirikare b’u Burundi, aba DRC, ab’umutwe wa FDLR n’uwa Wazalendo, baravugwaho kwigarurira ishuri riherereye muri Komini ya Bukinanyana i Bujumbura nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba AFC/M23, bakaba bakomeje gukora ibibangamiye abaturage.
Aba barwanyi bakoraniye mu ishuri ribanza rishya ryubatswe mu gace ka Muremera muri Buhayira muri iriya Komini ya Bukinanyana, muri Bujumbura.
Amakuru aturuka mu Burundi, avuga ko aba barwanyi bakomeje kurangwa n’urugomo bakorera abaturage bo muri aka gace iri shuri bakoraniyemo riherereye.
Bivugwa ko aba basirikare bagiye baza muri ririya shuri nyuma yo gukubitwa incuro n’abarwanyi ba AFC/M23 tariki 07 Ukuboza 2025.
Ririya shuri bigaruriye ryari ritarangira gukora, kuko rikiri rishya, bikaba byari biteganyijwe ko rizatangira kwigishirizwamo muri Nzeri uyu mwaka, none ubu rikaba ryabaye nk’ikigo cya gisirikare.
Amakuru avuga ko ibiti bikikije iri shuri byatemwe n’aba basirikare babikoresha nk’inkwi zo gutekesha amafunguro yabo. Abatangabuhamya banavuga ko hari ibikoresho by’iri shuri byangijwe nk’ameza n’intebe, byakoreshejwe mu kubicanisha.
Abaturage ba Muremera bavuga ko bafite impungenge ku mutekano wabo kuko kuko aba basirikare barimo aba FARDC, abarwanyi b’imitwe nka FDLR, na Wazalendo, birirwa basahura imitungo yabo, abandi bakajya gufata ibintu mu maduka ariko ntibishyure.
Nanone kandi aba baturage bafite impungenge ko aba barwanyi babakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakaba babasambanyiriza abana b’abakobwa
Umwe muri aba baturage yagie ati “Dufite ubwoba ku bana bacu n’imitungo yacu. Aba barwanyi bagomba kwimurwa mu gace kacu vuba na bwangu.”
Nubwo aba barwanyi bagiye gukambika muri kiriya kigo cy’ishuri, hasanzwe hari inkambi yemewe ya Kansega irimo n’impunzi z’Abanyekongo nubwo na yo bivugwa ko hari intwaro zidacunzwe neza, ku buryo hari impungenge ko bishobora guhungabanya umutekano.
RADIOTV10











