Abasore babiri bakekwaho kwica umugore wakoraga uburaya bikekwa ko bari batahanye aho yari atuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, bakamuzingazingira mu mufuka w’ibishingwe, bariyemerera icyaha bakavuga ko bivuganye nyakwigendera kuko yari yibye ibihumbi bitatu umwe muri bo.
Aba basore babiri bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bakekwaho gukora iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi mu ijoro ryo ku ya 02 Mutarama 2023.
Iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Gisiza mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata, cyamenyekanye muri iryo joro ryo ku ya 02 Mutarama saa tanu na mirongo itanu (23:50’).
Ubushinjacyaha buvuga ko aba basore bamaze kwica nyakwigendera, bamushyize mu mufuka w’ibishingwe kugira ngo nihaza kwira baze kujya kumujugunya mu mugezi wa Yanze.
Nyuma yuko aya makuru amenyekanye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihutiye kuhagera rusanga nyakwigendera azingazingiye mu mufuka.
Ubushinjacyaha buvuga ko RIB yasanze nyakwigendera asa nk’uwishwe kuko yari yarumye ururimi, ndetse bari babanje kumuvanamo imyenda yose.
Uyu mugore wishwe, yari asanzwe akora uburaya ndetse amakuru yaturutse mu baturanyi, avuga yari yatahanye n’aba basore bakurikiranyweho kumwica.
Ubushinjacyaha buvuga ko abakekwaho icyaha, bacyemera, bakavuga ko bafatanyije kumwica bamuhoye ko yibye umwe muri bo amafaranga ibihumbi bitatu (3 000Frw).
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
ITEGEKO RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE
Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa
Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
RADIOTV10