Nyuma yuko Polisi y’u Rwanda ifashe abantu batandatu bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoreraga mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, bibukijwe ko abishoye muri ibi bikorwa bahagurukiwe.
Aba bantu batandatu bafatiwe mu birombe bibiri byo muri uyu Murenge wa Kayenzi, barimo abasore batatu babanje gufatirwa mu Kagari ka Kirwa aho bariho bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan.
Nyuma haje gufatwa abandi batatu bo basanzwe mu gishanga giherereye mu Kagari ka Cuba na ho muri uyu Murenge wa Kayenzi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo; SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko gufata aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Habanje gufatwa abasore batatu (3) bari barimo gucukura amabuye yo mu bwoko bwa Coltan mu kirombe giherereye mu Kagari ka Kirwa ko mu Murenge wa Kayenzi ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo nyuma yo kubasangana ibilo bitanu (5) by’amabuye avanze n’umucanga bari bamaze gucukura n’ibikoresho gakondo bifashishaga birimo n’umuhoro.”
Akomeza agira ati “Nyuma yaho hafi saa sita z’amanywa, abandi batatu bafatiwe mu gishanga giherereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Cubi na ko ko mu Murenge wa Kayenzi ariho barimo gucukura bafite ibitiyo bitatu n’ipiki bakoreshaga muri ubwo bucukuzi.”
SP Habiyaremye yibukije abakomeje kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe rimwe na rimwe bikurura n’ubugizi bwa nabi ko bahagurukiwe bityo bakazakomeza gufatwa ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego.
Aba bantu uko ari batandatu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kayenzi kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.
RADIOTV10