Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abishoye mu gushakira ubukire mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bibukijwe ko bahagurukiwe

radiotv10by radiotv10
10/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abishoye mu gushakira ubukire mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bibukijwe ko bahagurukiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Polisi y’u Rwanda ifashe abantu batandatu bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoreraga mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, bibukijwe ko abishoye muri ibi bikorwa bahagurukiwe.

Aba bantu batandatu bafatiwe mu birombe bibiri byo muri uyu Murenge wa Kayenzi, barimo abasore batatu babanje gufatirwa mu Kagari ka Kirwa aho bariho bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan.

Nyuma haje gufatwa abandi batatu bo basanzwe mu gishanga giherereye mu Kagari ka Cuba na ho muri uyu Murenge wa Kayenzi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo; SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko gufata aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Habanje gufatwa abasore batatu (3) bari barimo gucukura amabuye yo mu bwoko bwa Coltan mu kirombe giherereye mu Kagari ka Kirwa ko mu Murenge wa Kayenzi ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo nyuma yo kubasangana ibilo bitanu (5) by’amabuye avanze n’umucanga bari bamaze gucukura n’ibikoresho gakondo bifashishaga birimo n’umuhoro.”

Akomeza agira ati “Nyuma yaho hafi saa sita z’amanywa, abandi batatu bafatiwe mu gishanga giherereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Cubi na ko ko mu Murenge wa Kayenzi ariho barimo gucukura bafite ibitiyo bitatu n’ipiki bakoreshaga muri ubwo bucukuzi.”

SP Habiyaremye yibukije abakomeje kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe rimwe na rimwe bikurura n’ubugizi bwa nabi ko bahagurukiwe bityo bakazakomeza gufatwa ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego.

Aba bantu uko ari batandatu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kayenzi kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − fifteen =

Previous Post

Hatahuwe ibyo Trump na Obama bashobora kuba baganiriye mu kiganiro cyatunguye benshi

Next Post

Amayobera ku waburiwe irengero nyuma yo kwegekwa n’agahinda k’umukobwa we nawe wari wabuze

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amayobera ku waburiwe irengero nyuma yo kwegekwa n’agahinda k’umukobwa we nawe wari wabuze

Amayobera ku waburiwe irengero nyuma yo kwegekwa n’agahinda k’umukobwa we nawe wari wabuze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.