Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

radiotv10by radiotv10
29/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Abarwanyi ba FDLR ni kenshi bakunze kugirira nabi Abanyamulenge

Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ibikorwa bibi by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatanze impuruza ku muryango mpuzamahanga, ku bitero biri kugabwa na FARDC ifatanyije n’abarimo FDLR, ingabo z’u Burundi n’abacancuro, biri gukoreshwamo intwaro za rutura.

Iyi mpuruza yatanzwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, wavuze ko abagize uruhande bahanganye rurimo FARDC, FDLR, Mai-Mai, Wazalendo, abacancuro, Imbonerakure n’ingabo z’u Burundi, bari kugaba ibitero mu bice bituwemo n’abo mu muryango w’Abanyamulenge.

Kanyuka yavuze ko “Kuva mu ijoro ryo ku ya 27 Kanama 2025, abahuzamugambi b’Ubutegetsi bwa Kinshasa [bagizwe n’abavuzwe haruguru] barashe mu buryo bwisukiranya mu bice bituwe n’abaturage bya Minembwe (Mikenke) na Kalehe (Katana, Kavumu, Katasomwa, Nyabibwe) no mu bice bihakikije.”

Umuvugizi wa AFC/M23 avuga ko uru ruhande bahanganye, muri ibi bitero rwakoresheje intwaro zikomeye zirimo indege zitagira abapilote nk’izizwi nka CH-4 na kamikaze, ndetse n’izindi mbunda za rutura.

Muri iri tangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 28 Kanama 2025, Lawrence Kanyuka yavuze ko kuva muri iryo joro ryo ku wa 27 hagabwa ibitero kugeza ejo, byari bigikomeje.

Kanyuka yavuze ko iri Huriro AFC/M23 ryahagurukiye kurwanya amabi yose akorwa n’uruhande bahanganye rwa Leta ya Congo Kinshasa, ridashobora kurebera aya marorerwa, ahubwo ko rigishyize imbere intego yaryo yo kurinda no kurwana ku baturage b’abasivile bugarijwe.

Abagize Umuryango w’Abanyamulenge, ni bamwe mu bakunze kwibasirwa n’imitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Congo byumwihariko uwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ufatanyije n’igisirikare cya Leta ya kiriya Gihugu cya DRC, aho bakunze kwicwa bashinjwa ko ari Abanyarwanda kuko bavuga Ururimi rw’Ikinyarwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + nine =

Previous Post

Rwamagana: Ubuyobozi bwaremye agatima abataka imbogamizi bagihura nazo mu kwivuza

Next Post

Igisubizo gihabwa abavuga ko igiciro cyo kohererezanya amafaranga kuri Telefone kigihanitse mu Rwanda

Related Posts

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

by radiotv10
21/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC rwongeye kurenga ku gahenge rukarasana ubugome bukabije rukoresheje indege z’intambara mu bice...

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

by radiotv10
21/10/2025
0

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yageze kuri Gereza ya La Santé i Paris muri iki Gihugu yayoboye, kugira ngo...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
20/10/2025
0

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo, yaramutse mu mujyi a Nyabiondo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara...

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

by radiotv10
20/10/2025
0

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko afite ubushake bwo...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

21/10/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

21/10/2025
Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

21/10/2025
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

21/10/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo gihabwa abavuga ko igiciro cyo kohererezanya amafaranga kuri Telefone kigihanitse mu Rwanda

Igisubizo gihabwa abavuga ko igiciro cyo kohererezanya amafaranga kuri Telefone kigihanitse mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.