Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryamaze kwita ubw’iterabwoba, riravuga ko nyuma yuko ababurwanirira bagizwe n’abarimo FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bakomeje kugaba ibitero ku baturage no ku birindiro byaryo, ryiyemeje kujya kubiburizamo rikabasanga ku isoko aho babitegurira.
Iri huriro kandi rirateganya kugirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nzeri 2025 kiza kuyobora n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa i Goma nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’iri Huriro, Lawrence Kanyuka.
Kanyuka atangaje iki kiganiro nyuma yuko kuri iki Cyumweru tariki 31 Kanama 2025, ashyize hanze itangazo ryihanangiriza uruhande bahanganye.
Muri iri tangazo ry’amashusho, Lawrence Kanyuka wumvikana akoresha ijwi riri hejuru ririmo umujinya, avuga ko ku wa Gatandatu “Ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Kinshasa, bwatangije intambwe nshya mu mugambi wabwo mubisha.”
Avuga ko uru ruhande bahanganye “rwatangije intambara yagutse rukoresheje abasanzwe barurwanirira, bagizwe na FARDC, FDLR, Mai-Mai Wazalendo, Abacancuro, n’igisirikare cy’u Burundi, barashe ibisaru nta mpuhwe mu bice bituwemo n’abaturage, banagaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23.”
Kanyuka akomeza avuga ko ibi byose biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, nyamara harabayeho isinywa ry’amahame y’i Doha tariki 19 Nyakanga 2025.
Ati “Ubutegetsi bw’inkoramaraso bwakomeje politiki y’urwangano ndetse n’ibikorwa byo guhohotera abaturage. Bukomeje kandi gukwirakwiza propaganda yabwo mbi mu bice byose bugenzura, byumwihariko muri Uvira aho bamaze gushyira agace kabwo rusange. Aho ni ho bakorera ubuhuzabikorwa bw’ibikorwa bya gisirikare, no ho haturuka abasirikare ndetse hanategurirwa ibitero bya za drone.”
Avuga ko nyuma yo gutegurira ibitero by’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bagabye ibitero mu bice birimo ibya Walikare ushyira Mpinga, Bunyakiri ushyira Kadasomwa na Kasika ushyira Mwenga.
Ati “Ibyo bitero bikomeye, byateye impfu z’abaturage bagenzi bacu, bitera abaturage benshi b’inzirakarengane kuva mu byabo, binashyira mu kaga abaturage benshi bakeneye ubutabazi.”
Kanyuka asoza ijambo rye yizeza abanyagihugu ko ihuriro AFC/M23 ridashobora gukomeza kurebera ibi bikorwa by’ubugome bikorwa n’ubutegetsi bwa DRC, bityo ko abarwanyi baryo biyemeje kurinda abaturage ndetse no kuburizamo ibyo bikorwa byose bakajya kubarwanya aho babitegurira.
RADIOTV10