Umutingito ukomeye wabaye muri Afghanistan wahitanye abantu benshi, aho kugeza ubu hamaze kumenyekana abarenga 1 000.
Uyu mutingito wari ku gipimo cya 5,9, wibasiye Uburarazuba bw’iki Gihugu aho wabaye mu masaaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022.
Wibasiye agace gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba mu bilometero 46 uvuye mu mujyi wa Khost uri hafi y’umupaka wa uhuza Afghanistan na Pakistan.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubugenzuzi bw’ibibera mu nda y’Isi USGS (United States Geological Survey), cyatangaje ko uyu mutingiro wari ku muvuduko w’ibilometero 10 ku isaha.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, hakomeje gutangazwa umubare w’abahitanywe n’uyu mutingito aho habanje kuvugwa abasaga 300, mu gihe ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi hatangajwe ko abamaze kumenyekana ko bahitanywe na wo barenga 1 000.
Minisiteri Ishinzwe imicungire y’ibiza, yatangaje ko abenshi mu baburiye ubuzima muri uyu mutingito, ari abo mu Ntara ya Paktika mu Turere twa Giyan, Nika, Barmal na Zirok.
Umuyobozi ushizwe itumanaho n’umuco mu Ntara ya Paktika, Amin Hozaifa yabwiye CNN ko nibura muri iyi Ntara hakomeretse abarenga 1 500 mu Turere twa Gayan na Barmal.
Uyu muyobozi kandi avuga ko imibare y’abahitanywe n’abakomerekejwe n’uyu mutingito ishobora kugenda yiyongera kuko iri kugenda ikusanywa hagendewe ku guhanagana amakuru y’iby’uyu mutingito.
RADIOTV10