AFROBASKET 2021: U Rwanda rwabuze itike ya ¼ nyuma yo gutsinda na Guinea-AMAFOTO

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basketball yabuze itike igana mu mikino ya ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsindwa na Guinea amanota 72-68 (28-14,13-24,18-15,13-15) mu  mukino wa kamarampaka wakinwaga ku mugoroba w’uyu wa mbere muri Kigali Arena, umukino wanarebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Wari umukino wahuzaga u Rwanda na Guinea nk’amakipe yasoje ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu aba agomba guhura kugira ngo abone itike ya ¼ cy’irangiza nk’uko amategeko agengwa irushanwa ry’igikombe cya Afurika muri Basketball abiteganya.

Izindi Nkuru

Kenneth Gasana Hubbert yabaye umukinnyi witwaye neza ku ruhande rw’u Rwanda kuko yagize umusaruro rusange wa +19 kuko yatsinze amanota 28, akora rebounds 3 anatanga imipira ibiri yabyaye amanota. Kenny yakinnye imipira ibiri yakuye ku bakinnyi ba Guinea (2 steals) mu minota 34’46” yamaze mu kibuga.

Gasana Kenneth Hubbert n’ubwo yitanze ntabwo byafashije u Rwadnda gukomeza

Abandi bakinnyi bazamuye amanota y’u Rwanda muri uyu  mukino barimo Prince Ibeh Chinenye wakinnye iminota 26’15” atsinda amanota icumi (10), William Robeyns akina 23’56” atsinda amanota icyenda (9).

Mohamed Queta wa Guinea yagize umusaruro rusange wa +20 kuko yanatsinze amanota 13, rebounds 7, umupira umwe wabyaye amanota, steals ebyiri anakora bloke ebyiri (2).

Ikipe ya Guinea yishimira gukomeza muri 1/4 cy’irangiza

Ahamagara iwabo ababwira ko u Rwanda barutsinze bakanabona itike ya 1/4

Muri rusange ikipe y’u Rwanda yagowe n’agace ka nyuma k’umukino kuko uduce dutatu twa mbere twarangiye bari imbere ya Guinea amanota icumi (54-44) ariko umukino ubahindukana mu gace ka nyuma k’umukino.

Mu mikino ya ¼ cy’irangiza, ikipe ya Guinea izahura na Ivory Coast mu gihe Angola izahura na Senegal.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 31 Kanama 2021 harakinwa indi mikino ibiri yo gushaka itike ya ¼  cy’irangiza.

Umukino wa mbere urahuza ikipe ya Nigeria yabaye iya kabiri mu itsinda C na Uganda yabaye iya 3 mu itsinda D guhera saa cyenda (15h00’). Umukino wa kabiri  urahuza ikipe ya South Sudan yabaye iya kabiri mu itsinda D na Kenya yabaye iya 3 mu itsinda C. Umukino uratangira saa kumi n’ebyiri (18h00’).

Ikipe itsinda hagati ya Nigeria na Uganda izahura na Cap Vert muri ¼ naho itsinda hagati ya South Sudan na Kenya izahure na Tunisia ifite igikombe cy’Afurika giheruka muri 2017.

Kaje Elie yibaza ibibaye bitumye atagera muri 1/4 cy’irangiza

Shyaka Olivier Kapiteni w’u Rwanda

Cheikh Sarr umunya-Seenegal akaba umutoza w’u Rwanda atangaje ko ababaye kuko batsinzwe uyu mukino kandi  bari bafite amahirwe menshi yo kuwutsinda. Yakomeje avuga ko mu minota 3 ya nyuma batitwaye neza kuko batakaje imipira myinshi ndetse no kugerageza gutsinda amanota bikanga.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson azamura umupira

Sekou Conde (23) abyigana na Kaje Elie mu mukino hagati

Abafana b’u Rwanda batashye babaye

Zeljko Zecevic umutoza wa Guinea atanga amabwiriza

Dauda Vidson (4) wa Guinea ashaka inzira mu bakinnyi b’u Rwanda

Kaje Elie ashaka umupira mu buryo bugoye

Prince Ibeh Chinenye (16) ashaka inzira yamugeze ku nkangara

Prince Ibeh ageze ku nkangara yabanje no kuyumvaho umunyenga

William Robeyns (17) w’u Rwanda ashaka inzira

Gasana Kenneth (12) ashaka inzira yamugeza ku nkangara

Kaje Elie munsi y’inkangara n’umuntu

Sangwe Armek (8) w’u Rwanda agerageza gutsinda

 

PHOTOS: FIBA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru