AFROBASKET 2021: u Rwanda rwakoze amateka yo gutsinda Angola rugera muri ¼ cy’irangiza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yageze muri ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Angola aanota 71-68 (20-20, 15-18,20-23,16-7) mu mukino wa kabiri mu itsinda rya mbere (A) wakinwe ku mugoroba w’uyu wa kane tariki 26 Kanama 2021 muri Kigali Arena.

Gutsinda Angola ibitse ibikombe 11 bya Afurika, ni akazi katumye ikipe y’u Rwanda yuzuza imikino ibiri yikurikiranya rutsinda kuko rwatangiye rutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku munsi wa mbere w’irushanwa.

Izindi Nkuru

Abakinnyi b’u Rwanda barimo Gasana Kenneth Hubbert (12) bishimira intsinzi

Axel Mpoyo (11) yishimira intsinzi y’u Rwanda

Muri uyu mukino, Kenneth Gasana Hubbert w’u Rwanda yatsinzemo amanota 18,rebounds 3, atanga imipira ine itanga amanota anabasha kwambura imipira ine yakuye ku bakinnyi ba Angola. Kenny Gasana yagize umusaruro wa +17. Gasana yakinnye 36’29” aba umukinnyi warushije abandi gutinda mu kibuga.

Jilson Bango wa Angola niwe wabaye umukinnyi w’umukino kuko yagize umusaruro rusange wa +24 wavuye mu manota 14, rebounds 16 na Blocks eshatu.

Gasana Kenneth Hubbert azamura umupira

Williams Robeyns yakinnye iminota 35’53” agira umusaruro rusange wa +10 nyuma yo kuba yari yanitwaye neza mu mukino wahuje u Rwanda na DR Congo.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yakinne 11’56” anaba umwe mu bakinnyi bafashije u Rwabda muri gahunda yo kugarira (Defense) no kwihutisha imipira iva inyuma ijya imbere (Transition).

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (4) ahatana ashaka umupira w’u Rwanda

Prince Ibeh Chinenye yakinnye 27’55” atsinda amanota arindwi (7), aba undi mukinnyi wagize uruhare muri uyu mukino bitandukanye n’uko yari yitwaye ku mukino wa DR Congo.

Axel Mpoyo yakinnye iminota 26’50” atsinda amanota icumi (10) anagira umusaruro rusange wa +13.

Ntore Habimana yakinnye 17’47” atsinda amanota arindwi (7) anagira umusaruro rusange wa +10 mu gihe Kazeneza Emile Galois yakinnye 9’15” atsinda amanota atanu anagira efficiency ya +9.

Ku ruhande rwa Angola, Jilson Bango niwe warambye mu kibuga (26’23’’) atsinda amanota 14 ariko ku musaruro rusange yagize muri uyu mukino yuzuza +24 bimugira umukinnyi w’umukino.

Abandi bafashije Angola kuzamura amanota barimo; Childe Dundao wakinnye 24’10” atsinda amanota arindwi (7).

Umukino w’u Rwanda na Angola wari uw’amateka kuko Angola ifite iki gikombe inshuro 11

Edson Ndoniema yakinnye 24’07” atsinda amanota atanu, Eduardo Mingas (17’23”) atsinda amanota 11, Hermenegildo Santos (21’) atsinda amanota 13.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda wasize Rebulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonye intsinzi, itsinda Cape Verde amanota 70-66 (17-12,22-18, 21-13,19-14)

Cape Verde yari yatangiye itsinda Angola mu gihe DR Congo yari yatsinzwe n’u Rwanda muri iri tsinda rya mbere (A).

Prince Ibeh (16) azamura umupira imbere ya Jilson (8)

Ndizeye Ndayisaba Dieudonne ashaka aho anyuza umupira

Williams Robeyns yakinnye iminota 35’53” agira umusaruro rusange wa +10

Image

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 27 Kanama 2021

Imikino yakinwe ku munsi wa gatatu wa AfroBasket2021:

B: Guinea 60-61 RCA

A: Cape Verde 66-70 DR Congo

A: Angola 68-71 Rwanda

B: Egypt 81-87 Tunisia

PHOTOS: FIBA

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru